Amezi atanu arashize akoze amateka akomeye yo gutsindira Real Madrid kukibuga cyayo aricyo, Santiago Bernabéu Stadium I madrid muri UEFA Champions League.Umutoza wa Sheriff Tiraspol Yuriy Vernydub, nkuko amafoto abyerekana haruguru , yasubiye muri Ukraine aho avuka maze yiyandikisha mu gisirikare .
Vernydub wavukiye ahitwa Zhytomyr, umujyi uherereye mu majyaruguru ya Ukraine, yafashe umwanzuro wo gusubira mugihuge cye cyamavuko aho yavuye kumirimo ye yo gutoza ikipe y’umupira wamaguru mu gihugu cya Moldava.
Ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Vernydub yambaye imyenda ya gisirikare, ari kumwe na bagenzi be babiri b’abasirikare,bari ku rugamba igihugu cyabo gihanganyemo n’Uburusiya mu cyumweru gishize.
Ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Vernydub yambaye ya gisirikare, ari kumwe na bagenzi be babiri b’abasirikare,bari ku rugamba igihugu cyabo gihanganyemo n’Uburusiya mu cyumweru gishize.
Vernydub, ufite imyaka 56, Umuryango ukomeza uvuga ko atafashe uyu mwanzuro wo guhagarika imirimo ye wenyine kuko yafatanije n’ibyamamare kw’isi mumukino witeramakofe barimo Vasyl Lomachenko nawe wagaragaye yambaye imyenda yigisirikare cyigihugu cya Ukraine. Kimwe na Lomachenko na Vernydub, ibyamamare mu iteramakofe byo muri Ukraine Wladimir na Vitaly Klitschko na bo bitabiriye urugamba.
Vernydub n’abakinnyi be baramenyekanye kw’isi yose nyuma yo guhiga ikipe yigihangange y’ibwami Real Madrid muri Espagne mumikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo azwi nka UEFA Champions League.
