I nairobi: Umugabo witwa Mohamed Noor yemereye urukiko ko satani yamwohereje kwiba polisi
Uyu mugabo Mohamed Noor ufite imyaka 47 y’amavuko, yabwiye urukiko ko yari yahawe amabwiriza akomeye yo kwiba terefone ngendanwa ebyiri. Izi terefone ngendanwa zari imutungo w’umu ofisiye uyobora ahitwa I Samburu. Muhamed Noor yemereye imbere yurukiko icyaha cyo kwiba terefone zuyu mu ofisiye uzwi kumazina ya Adan Shakri. Uyu mugabo yafashwe yiba ibi bikoresho mu modoka ya Land Cruiser i Nairobi.
Imbere yurukiko ati”Nategetswe n’Asatani itegeko ryo kwiba terefone mumudoka ya polisi. Satani afite arakomeye kandi afite imbaraga”.
Ku wa 27 Gashyantare nibwo Muhamed Noor yagejejwe imbere y’inkiko I nairobi, bivugwa ko yarakoze icyo cyaha. Umuryango Ukomeza uvuga ko Bwana Noor, yafashwe ubwo abapolisi bo kuri iyo sitasiyo barimo bakora irondo bahura n’uyu mugabo ukekwaho icyaho wafashwe n’abaturage.
Bwana Mohammed Noor, wari ufite terefone ebyiri zigendanwa bamujyanye kuri sitasiyo ya polisi biza kumenyekana ko yazibye muri iyo modoka.