• Tue. Oct 3rd, 2023

Waba waruzi ibyihishe inyuma y’umunsi wa Valentine? Menya inkomoko y’umunsi wabakundana uzwi nka Saint Valentine

By

Feb 14, 2023
Umunsi W'abakunda
Let others know!

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.

Umunsi wa Valentine wizihizwa nabenshi ku isi

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwizihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yari ategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Wakwibaza uti Nizihe mpamva St Valentin iba muri Gashyantare 14 burimwaka?

Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare wafatwaga nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera . Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke.
Abakundana bakunze guhana impano zitandukanye zirimo indabyo z’amaroza, amakarita n’ibindi.

Abakundana batanga impano zitandukanye.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.