• Thu. Sep 28th, 2023

Uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports Yamenyekanye

By

Feb 24, 2022
Let others know!

Umusifuzi ukomeye Ishimwe Claude niwe uzayobora umukino w’ishyiraniro wo kuri uyu wa gatandatu uzahuza Rayon Sports na APR FC ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Uyu musifuzi mpuzamahanga uri mu bakundwa na benshi mu Rwanda niwe washyizwe hagati kugira ngo azace uru rubanza rukomeye.

Azaba ari kumwe n’abungiriza barimo Mugabo Eric,Ishimwe Didier mu gihe umusifuzi wa kane azaba ari Rulisa Patience.Uretse Claude, abandi basifuzi ni ubwa mbere bagiye kuyobora uyu mukino wa mbere uhuruza benshi mu Rwanda.

Yaba APR FC na Rayon Sports ziri kwitegura uyu mukino ukomeye uzaziha icyerekezo cya shampiyona y’uyu mwaka irimo guhangana gukomeye. Amakuru dukesha Umuryango akomeza avuga ko APR FC ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino aho abakinnyi bose b’umutoza Adil Erradi Mohammed bameze neza.

Ku munsi w’ejo na b Rayon Sports yakoze imyitozo ndetse abakinnyi bose barayitabiriye. Willy Essobe Onana wari umaze iminsi arwaye umugongo we yakoze imyitozo mike, ahita yongera arasohoka mu gihe Bukuru n’abandi nabo bagarutse.

Rayon Sports yamaze gutangira kugurisha amatike y’uwo mukino. Ahasigaye hose ni 5000 FRW. Muri VIP ni 10.000 FRW naho muri VVIP ni 20.000 FRW.

Umukino ubanza APR FC niyo yawutsinze ibitego 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe na Ruboneka Jean Bosco. Icya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy Essombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *