Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020, nubwo atabashije kwegukana ikamba ariko yahize abandi mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri ‘Sports Princess’ agirwa na Ambasaderi wa Cross River State yabereyemo irushanwa yitabiriye.
Mu kiganiro na IGIHE, Uwihirwe yavuze ko icyamugoye cyatumye atabasha no kwegukana ikamba harimo kuba yari ahanganye n’abakobwa b’ibigwi kumurusha.
Uwihirwe yagize ati ”Ryari irushanwa rigari, wasangaga bamwe mu bo twari duhanganye iyo bakubwiraga ibigwi byabo, harimo aba Docteur, nk’uriya watowe ni umwubatsi wabyigiye muri kaminuza, kuza muri batanu ba mbere ni amahirwe.”
Uyu mukobwa avuga ko byari bigoye guhatana n’abakobwa bamurushaga ibigwi dore ko we ubu aribwo agiye gutangira kaminuza.
Uwihirwe ahamya ko nanone yagombaga gukora uko ashoboye kose akitwara neza nk’umukobwa wari uhagarariye igihugu.
Yagize ati “Buri wese yari afite ikintu kimushyigikiye mu irushanwa, hari ababaga bafite ibigwi mu masomo n’imirimo itandukanye. Hari n’abaryitabiriye basanzwe ari abanyamideli babigize umwuga.’’
Icyakora gukora cyane nibyo byamufashije kwinjira muri batanu ba mbere byanamuhesheje amahirwe yo kugirwa Ambasaderi wa Leta yabereyemo iri rushanwa.
Ku kijyanye n’amafoto akunze guca ibintu abakobwa bifotoza bambaye ‘Bikini’, Uwihirwe avuga ko atari itegeko bahabwa ryo kwambara iyo myenda kuko abaritegura bazi neza ko Afurika ifite imico itandukanye.
Uwihirwe ni umwe mu banze kwambara ‘bikini’, ahamya ko uburere yahawe ndetse n’umuco yatojwe biri mu byatumye atambara uyu mwambaro ukunze kutavugwaho rumwe.
Ati “Icyo bari basabye si bikini, ni imyenda yo kogana, narayambaye nubwo atari iriya. Biterwa n’uko umuntu yakuze n’ibyo yatojwe. Niba warakuze ubwirwa ko Umunyarwandakazi yiyubaha akambika ibice by’ibanga ku mubiri we, nibaza ko no mu ruhame ugomba kubyubahiriza.”
Kutegukana ikamba si ibintu byababaje uyu mukobwa, avuga ko kwitabira byonyine byari iby’agaciro kuri we kuko bizamuhesha andi mahirwe.
Kimwe mu byo yungukiye muri iri rushanwa nkuko abyivugira ngo ni ukumenyana n’abantu batandukanye, by’umwihariko abakobwa bo ku Mugabane wa Afurika wose bari bahatanye.
Miss Uwihirwe wanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019 na Jasinta Makwabe wari uhagarariye Tanzania muri iri rushanwa, bagizwe ba Ambasaderi ba Leta ya Cross River mu bihugu byabo mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bwaho.
Umunya-Tunisia witwa Sarra Sellimi ni we wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar, atsinze abandi 19 bari barihataniye.
Ni mu birori byabaye ku itariki 30 Ukuboza 2020 muri Nigeria, aho iri rushanwa risanzwe ribera mu Mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River.
Mu bitabiriye ibi birori harimo na Ben Ayade uyobora iyi Leta irushanwa riberamo n’abandi banyacyubahiro bo muri ako gace.
Mu bakobwa 20 habanje gutorwamo 12 ba mbere bari barimo na Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye u Rwanda, aza kuza no muri batanu ba mbere. Muri aba batanu yari ahanganye n’umukobwa wo muri Tunisia, Namibia, Nigeria ndetse na Tanzania.
Nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, Sarra Sellimi wo muri Tunisia yegukanye iri kamba mu gihe Igisonga cya Mbere cyabaye Umunya-Nigeria, Ndah Gift naho Umunya-Namibia Julita Kitwe Mbangula akaba Igisonga cya Kabiri.
Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria, mu Mujyi wa Calabar. Mu mwaka ushize ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa uryegukana ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford.
I have read your article carefully and I agree with you very much. This has provided a great help for my thesis writing, and I will seriously improve it. However, I don’t know much about a certain place. Can you help me? https://www.gate.io/pt-br/signup/XwNAU