• Sun. Sep 24th, 2023

Urukingo rwa kabiri rwa Coronavirus Amerika iri kurwitegura.

By

Dec 18, 2020
Let others know!

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA) kiri kwitegura guha uruganda rwa Moderna uburenganzira bwo kugurisha urukingo rwa Coronavirus, nyuma y’uko igenzura ryakozwe n’icyo kigo rigaragaje ko urwo rukingo rufite ubushobozi wo kurinda abantu indwara ya Coronavirus ku kigero kiri hejuru ya 94%.

Moderna izaba ibaye ikigo cya kabiri cyemerewe gucuruza urukingo rwacyo, nyuma y’urundi rwanatangiye gutangwa muri Amerika no mu Bwongereza, rwakozwe na Pfizer-BioNTech.

Urukingo rwa Moderna ruterwa inshuro ebyiri, nyuma y’iminsi 28. Ni urukingo rutegerejwe cyane n’ibihugu birimo n’ibiri mu nzira y’amajyambere, kuko ruzaba ruhendutse, rutwarika byoroshye kandi rushobora kubikika mu buryo butagoranye.

Uru rukingo rugomba kubikwa nibura mu bukonje buri ku bukonje bwa dogere selisiyusi -20, mu gihe urwa Pfizer-BioNTech rugomba kubikwa ku bukonje buri munsi ya dogere -70.

Kuba rubikika byoroshye ni kimwe mu bituma rushakwa cyane n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, kuko bituma ruhenduka kandi ibikoresho rwabikwamo bikaba bishobora kuboneka byoroshye ndetse rukaba rubikika igihe kirekire, kigera ku mezi atandatu yose.

Ibyo ariko si ko bizahita bigenda kuko nk’uko n’ubundi byagenze ku rukingo rwa Pfizer-BioNtech, ibihugu bikize byamaze kugura nyinshi mu nkingo zizakorwa na Moderna.

Nk’ubu ku ikubitiro, Amerika izahita ihabwa inkingo miliyoni 20 mbere y’uko uyu mwaka urangira, mu gihe izindi miliyoni 6 zizerekeza mu muhanga, ariko mu bihugu byateye imbere birimo Canada n’u Bwongereza.

Mu mezi ya mbere y’umwaka utaha na bwo, Amerika izahabwa inkingo miliyoni 200 za Moderna, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) nawo uhabwe miliyoni 80, zishobora kongerwaho izindi nk’izo mu gihe uru rukingo rwaba rwemejwe burundu.

Ibindi bihangange bizahabwa inkingo mu ba mbere birimo igihugu cy’u Buyapani cyamaze kugura inkingo miliyoni 50, Koreya y’Epfo yaguze miliyoni 20, n’u Busuwisi bwamaze kwishyura inkingo miliyoni 7,5.

Abahanga mu byo guhangana n’indwara z’ibyorezo bemeza ko ibihugu bikize nibikomeza kwikubira inkingo, bishobora kuzatuma icyorezo cya Coronavirus kitaranduka burundu, kandi ibi bikaba byakomeza guhungabanya Isi muri rusange kuko iyi ndwara yandura byoroshye cyane, ku buryo itakumirwa mu gace kamwe gusa.

Aba bahanga kandi banenga ibihugu biri gukoresha ubukungu buhambaye bifite, bikagura inkingo z’umurengera mu gihe ibindi bihugu, cyane cyane ibyo muri Afurika, bikiri kwicira isazi mu jisho.

Nk’urugero, igihugu cya Canada cyaguze inkingo zikubye inshuro eshanu umubare w’abaturage bagituye, ndetse n’ibindi bihugu birimo u Bwongereza byamaze kugura inkingo ziruta kure umubare w’izikenewe kugira ngo icyorezo kiranduke mu gihugu burundu.

nkingo za Coronavirus zikomeje kuboneka, ariko ibihugu bikize bikazigura zose, rimwe na rimwe zikanagura iz’umurengera

src: igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *