• Tue. Sep 26th, 2023

Umuyobozi wa UNHCR,Filippo Grandi yaje kureba ibibazo impunzi ziri mu Rwanda zifite.

By

Apr 26, 2021
Let others know!

Umuyobozi mukuru wa UNHCR Filippo Grandi ari mu Rwanda aho yaje kureba ibibazo impunzi zifite, kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Ni muruzinduko rw’imisi ine aho bivugwa ko azanywe no kureba ibibazo bitandukanye impunzi zo mu Rwanda zifite kugira ngo arebe uko yagira uruhare mu kubikemura.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko muri iki gitondo cyo kuwa 25 Mata 2021, Profeseri Nshuti Manase, yasangiye ibya mugitondo n’uyu muyobozi mukuru wa HCR.

UN elects Filippo Grandi as the new High Commissioner for Refugees | New  Europe
Umuyobozi wa UNHCR, Filippo Grandi

Ni nyuma y’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa PAM, ritangaje inkuru yabaye incamugongo ku mpunzi zo mu Rwanda, rivuga ko hazagabanywa 60% ku nkunga y’ibiribwa zagenerwaga. Ibi kandi byashyizwe mubikorwa maze bitangira gutuma zimwe mu mpunzi zibaho mubuzima buzigoye cyane, aho byagiye bivugwa ko hari nabagerageje kwiyahura kubera inzara.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 100,000 ziganyemo izo muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, zose zahunze gakondo yazo kubera umutekano muke uharangwa.

32 thoughts on “Umuyobozi wa UNHCR,Filippo Grandi yaje kureba ibibazo impunzi ziri mu Rwanda zifite.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *