Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yifurije intsinzi iyi kipe, hanerekanwa kapiteni mushya ariwe Jacques Tuyisenge.
Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nzeri 2021, akaba ari nayo ya nyuma mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Djibouti, ikipe y’ingabo z’igihugu yahawe impanuro n’umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga aho yayifurije kuzatahana intsinzi.

Aho yagize ati:” Mugiye gutangira imikino nyafurika intsinzi ituruka hanze turabifuriza instinzi muzagaruke tuzabakirane ibyishimo, mufite ikipe nziza abakinnyi bashya baramenyereye ikipe ni nziza rero intsinzi ituranga ikomeze.”
Muri iyi nama yabaye kandi nibwo abatoza bamuritse abayobozi b’abakinnyi barangajwe imbere na Tuyisenge Jacques nka Kapiteni wa APR FC,Manishimwe Djabel kapiteni wa kabiri na Buregeya Prince Kapiteni wa Gatatu.


Dore abakinnyi berekeza muri Djibouti :
ABAKINNYI
- Hertier AHISHAKIYE
- ISHIMWE J. Pierre
- KENESI Armel
- MUTABARUKA Alexendre
- OMBOLENGA Fitina
- NIYOMUGABO Claude
- NDAYISHIMIYE Dieudonne
- NGABONZIZA Gylain
- RWABUHIHI Aime Placide
- NSABIMANA Aimable
- KARERA Hassan
- BUREGEYA Prince
- MUGISHA Bonheur
- NSENGIYUMVA Ilshade Parfait
- RUBONEKA Bosco
- MANISHIMWE Djabel
- NSANZIMFURA Keddy
- ISHIMWE Annicet
- ITANGISHAKA Blaise
- NIZEYIMANA Djuma
- MUGISHA Gilbert
- KWITONDA Allain
- TUYISENGE Jacques
- MUGUNGA Yves
- NSHUTI Innocent
- BIZIMANA Yannick
- NSHIMIYIMANAYunusu
STAFF:
MOHAMMED ADIL ERRADI |
NEFFATI JAMEL EDDINE |
HAJI TAEB HASSAN |
MUGABO ALEX |
Maj. GUILLAUME RUTAYISIRE |
Capt. ERNEST NAHAYO |
Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES |
NSHIMIYIMANA STEVEN |
HABUMUGISHA ERNEST |
KOMITE:
Brg Gen BAYINGANA FIRMIN |
MICHEL MASABO |
MUPENZI ETO |
KALISA GEORGINE |
KABANDA TONNY |
UWIHANGANYE HARDI |
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu iri bufate rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Djibouti aho iri bubanze kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma igafata urugendo rujya muri Djibouti.
Umukino uzaba tariki ya 12 Nzeri 2022 .