• Sun. Sep 24th, 2023

Umutoza wa APR FC aracyategerejwe i Kigali

By

Sep 29, 2021
Let others know!

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi 5, umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi aracyetegerejwe i Kigali aho bivugwa ko ashobora kuhagera ku munsi wo ku wa Kane.

Nyuma y’uko APR FC isezereye Mogadishu City Club tariki ya 19 Nzeri 2021 ikagera mu kindi cyiciro cya CAF Champions League, iyi kipe yahise itanga icyumweru cy’ikiruhuko ku bakozi bayo(abakinnyi n’abatoza).

Umutoza Adil na we yahise ajya mu kiruhuko iwabo muri Maroc ariko n’amakuru akavuga ko yanagiye mu Bubiligi aho yagombaga kumara iminsi 5 agahita agaruka.

Uyu mutoza yagombaga kuba yarageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 26 Nzeri agakomezanya n’abakinnyi imyitozo bitegura umukino wa Etoile Sportive du Sahel uzaba tariki ya 15 Ukwakira, ariko ntaragera mu Rwanda, gusa amakuru avuga ko nta gihindutse bitarenze ku wa Kane w’iki cyumweru azaba yahageze.

Mu gushaka kumenya ikibazo uyu mutoza yahuye nacyo cyatumye atinda, ISIMBI yagerageje kuvugana n’umunyamabanga wayo, Masabo Michel ariko ntibyakunda kuko inshuro zose yahamagawe atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Adil Erradi Mohammed aracyategerejwe i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *