Umusizi w’imyaka 22 witwa Amanda Gorman waciye agahigo ko kuba uwa mbere wavuze umuvugo akiri muto kandi w’umwana, mu birori byo kurahira kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, yatangiye kurya ku mbuto zeze ku bwamamare yahakuye.
Uyu mukobwa yasinyanye amasezerano na sosiyete ifasha abamurika imideli yitwa IMG Models.
Gigi Hadid, uri mu byanyamideli bakomeye ku Isi nawe usanzwe abarizwa muri iyi sosiyete yishimiye kuba mugenzi we agiye kuba umwe mu bakorana.
Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimye.
Amanda Gorman yasinye amasezerano yo gukorana na IMG Models nyuma y’aho igitabo cye cyaje mu bitabo byagurishijwe cyane kuri Amazon nyuma yo kwigaragaza mu irahira rya Perezida Joe Biden na Visi Perezida Kamala Harris.
Uyu mukobwa yavuze umuvugo yise “The Hill We Climb” cyangwa “Umusozi tuzamuka’’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Uyu mukobwa w’umwiraburakazi ufite inkomoko ku bacakara yarezwe na nyina gusa. Afite inzozi zo kuzaba Perezida umunsi umwe.
Yatangiye kugaragaza impano yo kuvuga imivugo akiri muto ndetse atangira kuzamura impano ye vuba cyane. Yakuriye mu Mujyi wa Los Angeles aho nyina yari umwarimu.
Ku myaka 16 yahize abandi mu mivugo mu marushanwa y’abakiri bato muri Los Angeles. Imyaka mike yakurikiyeho ubwo yigaga ibijyanye n’imibanire ‘Sociologie’ muri Harvard yahize abandi basizi ku rwego rw’igihugu bakiri bato.
IMG Models Amanda yasinyemo ni sosiyete mpuzamahanga ifite icyiciro muri New York City ariko ikaba ifite ahandi ikorera nka Londres mu Bwongereza, Los Angeles muri Amerika , Milan mu Butaliyani , Paris mu Bufaransa na Sydney muri Australia.

Iyinkuru tuyikesha ikinyamakuru IGIHE