• Thu. Sep 28th, 2023

Ikigo cy’icyitegererezo cyo kwigisha Amasomo y’ibyubuvuzi.

Let others know!

Umushinga wa Kigali Innovation City (KIC), muri uyu mwaka wa 2023 uritegura kwakira ikigo cy’icyitegererezo mu karere cya Kaminuza y’u Rwanda (UR), cyigisha amasomo y’ibijyanye n’ubuzima (Biomedical Engineering) ndetse n’ubuvuzi bukorerwa ku ikoranabuhanga (e-Health).

Bisobanuye ko umushinga wa KIC [Kigali Innovation City] uzaba wakiriye kaminuza ya gatatu nyuma y’iya African Leadership University (ALU) na Carnegie Mellon University (CMU) ziwubarizwamo.

Umushinga wa Kigali Innovation City numwe mumishinga  y’u Rwanda ugamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu gihugu. Ugizwe n’inyubako zizacumbikira kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi, ukazubakwa ku buso bwa hegitari 70.

Nk’uko The New Times yabyanditse, Kaminuza y’u Rwanda yahaye isoko Sosiyete y’Ubwubatsi Mass Design Group Ltd, ryo gukora igishushanyo cy’icyo kigo cy’icyitegererezo cyitezweho kuba igicumbi gicurirwamo abahanga mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Udushya n’umwihariko w’iki kigo ni uko kizaba kigizwe n’inyubako yashushanyijwe hagendewe ku miterere y’ubukorikori bw’u Rwanda bw’imigongo ndetse n’ikamba ry’umwami

Iyi nyubako kandi izaba irengera ibidukikije kuko biteganyijwe ko izakoresha urumuri karemano ku manywa, uburyo bwo gutanga umuyaga budakoresha amashanyarazi.

Intego y’uyu mushinga ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’abakozi bashoboye kandi bafite ubumenyi mu by’ubuzima n’ubuvuzi bukorerwa ku ikoranabuhanga, bikazakemura ubuke bw’abakozi ku isoko ry’umurimo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu mushinga kandi ugamije kugera ku ntego y’ukwihuza kw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga, gutanga serivisi ndetse no kwagura isoko ry’umurimo.

Justin Hirwa wize ikoranabuhanga mu by’ubuzima, yavuze ko mbere yo gutangiza iki kigo, hari ikibazo cyo kuba nta shami ryihariye ryigisha amasomo y’iby’ubuzima (Biomedical Engineering) n’ubuvuzi bukoreshwa ikoranabuhanga (e-Health) muri Kaminuza y’u Rwanda, bikaba byatumaga abanyeshuri bifuza kubyiga bajya mu mahanga.

Justin Hirwa

Ati ”Birazana inararibonye n’ubushobozi bwa za Kaminuza mpuzamahanga hafi yacu, bitume duhabwa uburezi bwo ku rwego rwo hejuru mu byo twahisemo kwiga”.

Yakomeje avuga kandi ko iki kigo gifite amahirwe menshi ku rwego rw’ubuzima ndetse no ku kwita ku barwayi mu gihugu cyacu ndetse nomu karere muri rusange.