• Sun. Sep 24th, 2023

 Umusanzu w’umuturage wo hasi kuri GDP

By

Mar 23, 2022
Let others know!

GDP ibumbira hamwe umusaruro uva mu bucuruzi bwanditse, mu bigo binini, mu nganda, n’umusaruro wa leta.

Kaberuka ati: “Kuko dufite ubucuruzi bunini butanditswe (informal sector) kuba ibyo umuturage yejeje byagabanutse cyangwa byazamutse nta ruhare runini bigira kuri GDP kuko yo ibara ibyageze ku isoko.”

Ati: “Umuntu wumva [ibya GDP] ni uba afite za miliyari, uwo muntu iyo umutungo we ugabanutse, na GDP ishobora kugabanuka kuko ayifitemo uruhare rufatika.

Minisitiri w’igenamigambi w’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko bateganya ko GDP izazamuka ku kigero cya 7% muri uyu mwaka wa 2022, gusa ngo icyo kigereranyo kizagenda kivugururwa bitewe n’ibihe ubukungu burimo.

GDP ibarwa gute?

Bapima umusaruro wavuye mu bintu byose byandikwa byakozwe mu gihugu mu mwaka umwe, bakagereranya n’uwawubanjirije, BBC iti nk’uko inzobere mu bukungu ibivuga.

Teddy Kaberuka ati: “Iyo bavuze ngo icyo gipimo cyazamutse cyangwa cyamanutse gutya, baba bagereranya 2021 na 2020.

“2020 ibikorwa byose, inganda, ubukerarugendo, ubucuruzi byasaga n’ibifunze kubera Covid, aho GDP yamanutse igera munsi ya 3.4%.

“Mu 2021 za leta zatangiye koroshya ibyemezo, ibintu bitangira gukora. Ugereranyije rero na 2020 umwaka wari mubi cyane birumvikana ko [2021] kuzamuka byari bube hejuru.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *