• Sun. Sep 24th, 2023

Umunyeshuri yituye hasi, ahita yitaba Imana.

By

Dec 31, 2020
Let others know!

Munyawera Vital wigaga mu Mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Ubumenyamuntu, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi (BCG) ku Ishuri rya St. Alphonse Mubuga mu Karere ka Karongi yikubise hasi yitaba Imana mu buryo butunguranye.

amakuru dukesha igihe nuko inkuru y’urupfu rwa Munyawera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ukuboza 2020. Yaguye mu ishuri riri mu mu Kagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga muri Karongi.

Umuyobozi w’Ishuri rya St. Alphonse Mubuga, Padiri Habuhazi Michel, yemeje aya makuru avuga ko bagerageje kumujyana kwa muganga akitaba Imana bakigerayo.

Yagize ati “Iyi nkuru y’akababaro yabaye muri iki gitondo, mu masaha ashyira saa Moya n’igice ubwo abana bari bavuye kunywa igikoma, abandi bari mu masuku, maze Munyawera yitura hasi, ubwo yarimo yisiga amavuta, abari kumwe na we bahamagaye [Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire] Animateur araza ahageze bamujyana kwa muganga. Mu minota mike bari bagezeyo ariko yitabye Imana bagitereje ko yakirwa.”

Yakomeje avuga ko uyu munyeshuri nta kindi kibazo cy’uburwayi yari afite kuko ataherukaga no kujya kwa muganga cyangwa ngo agaragaze ikindi kibazo cy’ubuzima.

Padiri Habuhazi yavuze ko inzego zitandukanye kuva ku rw’akarere, Polisi n’urw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, zahageze kugira ngo zitangire iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Umurambo wa Munyawera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Icyitegererezo bya Kibuye aho uzavanwa woherezwa gupimirwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 31 Ukuboza 2020, mbere yo gushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *