Enjeniyeri w’Umunyarwanda, Nzirorera Alexandre yatoranyijwe ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu kigo gishinzwe gushyiraho umurongo n’amategeko agenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora inyigo z’imishinga y’ubwubatsi ndetse n’ibindi bijyanye nabyo ku mugabane wose w’Afurika “BIM Africa”
Ikigo cya mbere ku Isi mu gukora amaporogaramu ya za mudasobwa yifashishwa n’abahanga mu gukora inyigo z’imishinga y’ikoranabuhanga itandukanye “Autodesk”, gisobanura ko BIM ari uburyo bwa gihanga bufasha abanyamwuga bakora imirimo yo guhanga imbata z’inzu, ubwubatsi n’ibindi bishamikiyeho byose kubona uko bapanga neza, biga, bubaka ndetse banayobora inyubako hamwe n’ibindi bikorwa remezo.
BIM ifatwa nk’uburyo buhambaye bw’ikoranabuhanga rigamije guhindura uburyo inzu ndetse n’ibikorwa remezo mu mijyi bishyirwaho, bisesengurwa, byubakwa ndetse n’uburyo biyoborwa.
Amakuru dukesha ikinyamakuri Imvaho Nshya nuko taliki 18 Ukuboza 2020 mu nama yabereye kuri murandasi yahuje ubuyobozi bwose bwa BIM Africa, Nzirorera Alexandre yatoranyijwe guhagararira u Rwanda muri icyo kigo akaba agiye gukora nk’ushinzwe ishyirwa, ikoreshwa ndetse n’imikoreshereze y’iryo koranabuhanga mu gihugu hose akazajya abifashwamo n’ubuyobozi bw’ikigo cya BIM Africa.
Mu murongo umwe n’ibigo bikomeye ku Isi nka Autodesk, CanadaBIM, BIM4Turkey, Oracle, Infraworks, BIM Africa yashinzwe mu mwaka wa 2018 ikaba ifite icyicaro gikuru i Abuja muri Nigeria.
Mbere y’uko atoranywa Nzirorera Alexandre asanzwe ari umuyobozi wa kompanyi ikora imishinga y’ubwubatsi mu Rwanda ya “Golden Construction and Designing Ltd”, akaba ari na we muyobozi w’ikigo gihugura abubatsi n’abakora ibishushanyo by’inyubako “Engineers and Architects” cyitwa “Nziza Training Academy” kandi mu minsi ishize akaba yarahawe akazi mu kigo cy’abanyamerika gitanga amasomo kuri murandasi cya “Collegepert” nk’umukozi ushinzwe kugenzura ubuziranenge mu myigishirize yaho.
Agiye kuba areberera imikoreshereze ya BIM mu mwuga w’ubwubatsi mu Rwanda akazajya atanga amakuru ku buyobozi bukuru bw’ikigo BIM Africa muri Nigeria.

Agira icyo avuga ku bijyanye n’ubushobozi bwe , Moses Itanola, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo BIM Africa yagize ati: “Alexandre yujuje ibisabwa byose ngo ajye mu bahagarariye ibihugu byabo mu kigo cyacu, ubunararibonye afite mu gufasha abanyamwuga bakora mu bwubatsi no mu guhanga inyubako kubona ubumenyi bujyanye no gukora inyigo z’imishinga hifashishijwe porogaramu za mudasobwa ni bwo buzanamufasha no gushyiraho uburyo imikoreshereze ya BIM itangira kandi igakomeza no gukura mu Rwanda.”
Yongeyeho kandi ko ikigo BIM Africa cyiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo gifashe u Rwanda kuzamukana n’bindi bihugu mu mwuga w’ubwubatsi.
