Kuri uyu wa 18/07/2021 mu mudugudu wa Rubona akagari ka Rwisirabo ho mumurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare, umunyamakuru ukorera Frash Fm ishami rya nyagatare avuga ko yakubiswe ubwo yarari mukazi ke ko gushaka inkuru we na mugenzi we bakorana.
Mukiganiro twagiranye kuri telephone, Charles Ntirenganya yatubwiye ko yaragiye gushaka amakuru muri aka kagari ka Karangazi aho bivugwa ko mudugudu waho yashyizeho bariyeri zitangira abaturage ababuza kurema isoko, kujya guhinda ndetse no kujya mumirimo itandukanye kugira ngo badakwirakwiza Covid-19 mu mudugudu abereye umuyobozi. Ibi ngo abaturage basanga ari ihohoterwa bakorerwa kuko ngo hari nabakubitwa bagerageza kurenga izi bariyeri.
Uyu munyamakuru wakubiswe arikumwe na mugenzi we bakorana witwa Mukunzi Fidele, yatubwiye ko ubwo bageraga kuri iyo bariyeri bahasanze abagabo babiri basinze hanyuma bakabacyocyora birangira bahamagaye mudugudu. Bakibonana na mudugudu yababajije impamvu bamugereye mumudugudu atabanje kubimenyeshwa maze aba banyamakuru bisobanura bavuga ko ari uburenganzira bwabo nk’abanyamakuru gutara inkuru igihe cyose bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Charles ati”Gitifu yanze kumva ko nk’abanyamakuru dufite ubwo burenganzira hanyuma we n’insoresore ze baradushushubikana ngo batujyanye kuri polisi. Aho kutujyana kuri polisi batugejeje munzira batangira kudukubita kugeza igihe abaturage bahuruye babona kurekaho kudukubita. Nyuma yo kudukubita polise zaje batujyana kwa muganga hanyuma bavugako tugomba gutanga ikirego kuri RIB.”
Twashatse kuvugana na Gitifu w’umurenga wa Karangazi kugira ngo twumve icyo avuga kuri iki kibazo cy’ikubitwa ry’abanyamakuru babiri ariko ntitwabashije kumubona. Abaturage benshi bavuga ko inzego z’ubuyobozi muri uyu murenge bahohoterwa kandi ntibarenganurwe. Mugihe aba bakubiswe basaba ubuyobozi gukurikirana mudugudu wabakubise kuko ngo ari ihohoterwa bakorewe kub
Nikenshi byagiye bivugwa ko bamwe mubanyamakuru bavuga ko bahohoterwa igihe bari muri aka kazi ibintu bifatwa nkaho nta bw’isanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.