Umuhanzi w’icyamamare, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, ifoto y’umugore we Mimi Mehfira, igaragaza ko atwite ndetse bari bugufi kwibaruka.
Ku wa 22 Gicurasi 2021, ni bwo Meddy yasezeranye kubana akaramata n’umukobwa ukomoka muri Ethiopia, Mimi Mehfira, nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze mu rukundo.
Kuri ubu Meddy ukurikirwa n’abantu ibihumbi 820 kuri Instagram, yahishuye ko agiye kwibaruka maze abasangiza ifoto y’umugore we akuriwe, yongeraho ati “Umubyeyi w’umugisha.”

Na none binyuze ku rukuta rw’abakunzi ba Meddy, bashyize hanze ifoto bagaragaza ko Mimi na Meddy bagiye kunguka imbuto y’umwana w’umukobwa. kigalitoday ivuga ko Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitabirwa na benshi mu byamamare byo mu Rwanda harimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi batandukanye.

Meddy na Mimi urukundo rwabo rwazamuwe n’indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Ntawamusimbura’, nk’uko Meddy yagiye abigarukaho avuga ko yumvaga nta wundi munyamideli yakwifashisha mu mashusho yayo uretse Mimi.
I am a website designer. Recently, I am designing a website template about gate.io. The boss’s requirements are very strange, which makes me very difficult. I have consulted many websites, and later I discovered your blog, which is the style I hope to need. thank you very much. Would you allow me to use your blog style as a reference? thank you!
… [Trackback]
[…] Find More Info here on that Topic: itaramedia.com/umuhanzi-meddy-agiye-kwibaruka-imfura/ […]