• Sun. Sep 24th, 2023

Abana 2 bishwe na nyina nyuma yuko umugabo amutaye.

By

Mar 7, 2022
Let others know!

Polisi y’ahitwa Mwiyala, mu nkengero z’umujyi wa Kakamega, muri Kenya, yataye muri yombi umukgore w’imyaka 32 wagaburiye abana be bombi uburozi, bibaviramo gupfa.

Pherine Maero, umuforomo w’umwuga, harimwijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 5 ukwezi kwa werurwe nibwo yakoze amarorerwa yo kwihekura ubwo yaroze abana be babiri umwe wimyaka 7 ndetse nundi wimyaka 9. Nyuma yo kuroga abo bana nibwo yahamagaye uwari umugabo we amubwira ati “ngwino utware imirambo y’abana bawe.

Charles Akhonya, yavuze ko I isaa tatu zigitondo aribwo yasanze uyu mugore kumuryango amusabye gukingura umugore amubwira ko ajya kureba abana be babiri nibwo yasangaga bapfiriye kuburiri bwabo.

Uyu mugore yarokowe ubwo yagerageje kwitera icyuma nyuma yuko amaze kwica abana be, ubu arigukorwaho iperereza n’abaporisi ndetse anavurirwa mubitaro bya kakamega nkuko Umuryango ukomeza ubivuga.

Abaturanyi batangarije itangazamakuru ko uyu mugore yari mu kavuyo kuva yatandukana n’umugabo we,ndetse ngo yigeze kumenagura imodoka y’umugabo we yari iparitse mu nyubako

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kakamega, Valerian Obore yemeje ibyabaye, avuga ko ukekwaho,ubu ameze nabi mu bitaro, azakurikiranwa kubera ubwicanyi amaze gukira. Imirambo y’abo bana yajyanywe mu bitaro bikuru bya Kakamega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *