• Tue. Oct 3rd, 2023

Umuganga wa Rayon Sports Mugemana Charles ari mu gihirahiro nyuma yo guhagarikwa

By

Jul 4, 2021
Let others know!

Mugemana Charles usanzwe ari umuganga wa Rayon Sports amaze igihe atari mu kazi nyuma yo guhagarikwa n’ubuyobozi bwa ya Rayon Sports, gusa uyu mugabo akomeje kwibaza byinshi kubera uburyo yahagaritswemo.

Mugemana Charles amaze imyaka 26 ari umuganaga w’ikipe ya Rayon Sports, usibye gukorera iyi kipe ni n’umufana wayo ukomeye kuko hari amakipe yagiye amwifuza ariko akanga kuyerekezamo kubera urukundo akunda iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Mugemana Charles yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, amakuru Zara Magazine twamenye nuko guhagarikwa kwe byatewe no kuba yaragaragaje ko atishimiye uburyo Staff ya Rayon Sports irutishwa abakinnyi akanabivuga.

Mugemana aganira n’IGIHE yavuze ku guhagarikwa kwe muri Rayon Sports, aho avuga ko yahagaritswe mu magambo nta baruwa yigeze ahabwa.

Yagize ati “Nahagaritswe mu magambo. Perezida ni we wambwiye ngo mbe mpagaze bazaba bambwira igihe nzagarukira mu kazi. Ibi ntabwo byaciye mu nyandiko kuko yabimbwiye mu magambo.“

Muganga akomeza avuga ko ari mu gihirahiro atazi niba akiri umukozi wa Rayon Sports cyangwa niba yarasezerewe mu kazi.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko Mugemana Charles akiri umukozi wabo ko icyabayeho ari ukumuha ikiruhuko. 

Mugemana Charles wahagaritswe muri Rayon Sports

2 thoughts on “Umuganga wa Rayon Sports Mugemana Charles ari mu gihirahiro nyuma yo guhagarikwa”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *