Alain Mukurarinda, icyegera cy’umuvugizi wa Leta y’Urwanda avuga ko abo bari muri 85 Urwanda rumaze kumenya ko bari muri icyo gihugu ikaba irimo gushaka uburyo bataha mu Rwanda kubera imirwano iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Leta y’Urwanda ivugako abanyeshuri 34 bari mu bice bitandukanye birimo imirwano muri Ukraine kandi ntamfashanyo bafite zihagije nkabanyarwanda. Mu magambo ye Alain Mukurarinda yagize ati: ”Nk’abandi banyagihugu ba Ukraine habaye agahenge barajya hanze bakava mu mazu babamo. Iyo haje ibisasu cyangwa imirwano na bo bakaja kwihisha mu mazu yo munsi aho ibisasu bidashobora kugera”.
- Hadutse ishavu kubera gufatwa nabi kw’abanye-Afrika bahunga Ukraine
- Vitali na Wladimir Klitschko abavandimwe b’ibyamamare ubu bari kurwana kuri Ukraine
- Ishirahamwe ry’iburaya ryugariye ikirere cyaryo ku ndege z’Uburusiya
Avuga ko bariho baragerageza kurabe uburyo bava muri icyo gihugu.
Agira ati: “Abagera kuri 18 bakaba barageze muri Polonye aho barindiriye gutahukarwa mu Rwanda.
“Abandi 27 na bo bageze ku kibanza cya mbere kiri ku mupaka cyateganijwe na Polonye kugira abinjira muri icyo gihugu basuzumwe mu gihe abandi 6 na bo ngo bakiri mu nzira begera uyu mupaka nkuko bivugwa na Alain Mukurarinda”.
Icyo cyegera cy’umuvugizi wa Leta y’Urwanda, Alain Mukurarinda avuga ko Leta y’Urwanda itegura gufasha abanyarwanda kugira ngo bave muri Polonye aho bamaze gushika kuko ngo Polonye yatanze imisi 15 gusa kugira ngo abanyamahanga babe bavuye muri icyo gihugu nkuko BBC ikomeza ibivuga.
Urwanda rumenyesha ko nta munyarwanda ruramenya ko yafashwe nabi biturutse ko ari umunyamahanga mu gihe barimo baraza begereza igihugu cya Polonye nkuko bimaze kuvugwa ku bandi birabura nk’abanya Nigeria.
Leta y’Urwanda ikurikirana iki kibazo binyuze kubuyobozi bwayo buri muri Polonye, Uburusiya n’Ubudagi.
Alain Mukurarinda avuga ko Leta y’Urwanda ibona ubutumwa bwabo binyuze ku matelefone n’ubundi buryo bwitumanaho.