• Thu. Sep 28th, 2023

Ubwiza bwa Château Le Marara, hotel ifite imiterere mvaburayi yubatse mu nkengero za Kivu

ByIsaac Kamanzi

May 19, 2023
Let others know!

 ubwiza bwa hotel Château Le Marara iri mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

 

Umujyi wa Karongi ufite umwihariko wo kugira amahoteli menshi agezweho yubatse ku Kiyaga cya Kivu nk’ahantu abantu bifite bahitamo kugana iyo bakeneye kuruhuka. Ni umujyi uherereye mu bilometero 130 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Kuri ubu huzuye umuturirwa mushya n’ubundi ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, wiswe ‘Château Le Marara’, izina rifitanye isano n’abo mu muryango wa benewo.

‘Château Le Marara’ ihereye mu Kagari ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Ni inyubako ifite umwihariko w’iz’i Burayi kandi ni yo ya mbere mu ziteye gutyo ku butaka bw’u Rwanda.

Amakuru IGIHE ifite ni uko nyirayo ari Umunyarwanda utuye mu Bufaransa akaba yarayubatse nyuma yo kwitegereza inzu zitandukanye zo mu isura nk’iyo ku Mugabane w’u Burayi.

karongi

 

 

Imitako yayo ivanze inganzo y’ubugeni nyarwanda n’imvaburayi. Mu bikoresho biyubatse harimo amabuye yaconganywe ubuhanga budasanzwe ndetse aho iteretse, amabara yayo n’ishusho idasanzwe bituma umuntu ucyinjira mu Mujyi wa Karongi ayibonera kure.

Ukiyinjiramo usanganirwa n’imitako iteye amabengeza, ibikoresho bijyanye n’igihe bihesha uyirimo kugubwa neza.

Ikikijwe n’ubusitani bw’akataraboneka bwateguranywe ubwitonzi hagamijwe kurushaho kuyigira umwihariko aho iherereye.

Ubusitani bwayo burimo ubwoko butandukanye bw’ibiti bya gakondo aho ibinyabuzima byishimira kuba.

Ikindi ni uko utuyira twambukiranya ubusitani bwayo dutanga amahirwe ku yo kubutemberamo no kwishimira umutuzo uharangwa. Biteganyijwe ko buzashyirwamo intebe abantu bazajya bicaraho bihera amaso ubwiza bwaho.

Serivisi zo gutembera mu bwato mu Kiyaga cya Kivu, kuzamuka imisozi ikikije iyi hotel, amafunguro ya gakondo n’ayo ku rwego mpuzamanga bizaba biboneka muri iyi hotel.

Izaba ari ahantu heza haberanye n’ibirori birimo ubukwe ndetse abageni bateguriwe aho bashobora kumara ukwezi kwa buki kimwe n’abakeneye aho bakorera umwiherero.

Ababonye imiterere ya ‘hâteau Le Marara’ bavuze ko atari inyubako gusa, ahubwo ari ikindi kirango cyo kureshya abantu gutahura no gusura ibyiza by’u Rwanda ikaba yitezweho gukurura ba mukerarugendo baturutse imihanda yose.

Nta gushidikanya kandi ko ubwiza bwa hotel ‘Château Le Marara’buzagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’agace iherereyemo.

Ifite ibyuma 23 ikaba imaze imyaka ibiri yubakwa. Biteganyijwe ko izamurikirwa abakiliya nka hotel kuri Noheli y’uyu mwaka, ni ukuvuga ku wa 25 Ukuboza 2023.

Akarere ka Karongi gafite amahoteli agera kuri 14 yakira ba mukerarugendo umunsi ku wundi bagenzwa n’ubushakashatsi no kureba ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu kuko amahumbezi yacyo afasha buri wese uhageze kumva aguwe neza bikamufasha kuruhuka.

Imibare y’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) igaragaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo byinjije miliyoni 445$ mu 2022.

Abashyitsi bakiriwe bagera kuri miliyoni 1,1; nibura 60% baturutse mu bihugu bya Afurika. Ku rundi ruhande. Ku bijyanye no kwakira inama n’ibindi bikorwa (MICE), amafaranga yavuyemo mu 2022 yageze kuri miliyoni 62,4$, zaturutse mu kwakira ibikorwa 104 byitabiriwe n’abantu basaga 35.000.