• Mon. Sep 25th, 2023

UBUZIMA:ubuvuzi ku bana bafite ubumuga bwatanzwe n’Abaganga b’Abashinwa

Let others know!

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yatangaje ko Leta ahagarariye yateguye ibikorwa birimo Ubuvuzi bw’Abana bafite Ubumuga mu bihugu bya Afurika kuko abana ari bo shingiro ry’ahazaza ha buri gihugu.

Ubuvuzi bw’abana bafite ubumuga ni kimwe mu bigorana cyane kandi bihenze ku buryo biteza ubukene mu muryango.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatangiye gutanga ubuvuzi ku bana bafite ubumuga mu kigo ‘Inshuti Zacu’ cyita ku bana bafite ubumuga, kibaha ubuvuzi bujyanye n’ibibazo bitandukanye bafite.

Aba baganga bari gusuzuma abana bafite ubumuga bo mu karere ka Kicukiro ku buntu, bakagaragaza ikibazo bafite kandi bagatanga inama y’aho bashobora kujya kuvurizwa indwara babasanganye.

 

Ubuvuzi bw'Abana bafite Ubumuga buri gutagwa n'Abaganga b'Ubushinwa

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yatangaje ko Leta y’u Bushinwa yohereje abaganga mu bihugu bitandukanye bya Afurika kugira ngo bafashe abaturage kugira ubuzima bwiza.

Yanavuze ko umufasha wa perezida Xi Jinping, Prof Peng Liyuan yatekereje kwita ku buzima bw’abana kuko ari bo mizero y’igihugu.

Amb. Wang ati “Abana ni amizero y’igihugu kandi ni bo bafite ahazaza h’igihugu mu biganza. Ambasade yishimiye gukorana na Leta y’u Rwanda dufasha abana. Aba bana bafite ibibazo byinshi bijyanye n’imibereho mu miryango, rero tuzakomeza gufatanya kuko nta n’umwe ugomba gusigara inyuma.”

Uretse ibikorwa byo gusuzuma abana uburwayi butandukanye, hanatanzwe ibiribwa n’ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi bitandatu y’Amadorali ya Amerika bigenewe kwita ku bana 97 bafashirizwa mu kigo cy’Ababikira b’Inshuti z’Abakene ‘Inshuti Zacu’.

Ni ibikorwa Prof Peng Liyuan akora binyuje mu Muryango w’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bo muri Afurika, OAFLAD bikajyana no kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa tariki ya 16 Kamena buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko abana bafite ubumuga bakwiriye kwitabwaho uko bikwiye kuko nubwo bafite ubumuga bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Ibi bikorwa byerekana umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Abana bafite ubumuga barahari mu muryango nyarwanda, bakeneye guhabwa ubufasha bwihariye, uyu munsi twabonye abahabwa ubuvuzi bwo kugorora ingingo, kwigisha aba bana kwigira ariko by’umwihariko kwigisha ababyeyi ko nubwo abana bafite ubumuga batagomba kugumishwa mu rugo ahubwo bagomba kujyanwa mu bigo bibaha ubuvuzi buboneye kuko burahari, bakiga, bagakura kandi bakazatanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Ikigo Inshuti Zacu kibamo abana 97, barimo 15 bahaba mu buryo buhoraho n’abandi 82 bahirirwa bagataha nimugoroba.

Ubuyobozi bw’akarere Kicukiro buvuga ko abana bafite ubumuga babarurwa aha barenga 300, barimo abari guhabwa ubufasha bw’ubuvuzi n’abaganga b’Abashinwa.

Hasengwimana Beathe ufite umwana urererwa muri iki kigo, yavuze ko umwana we yahageze afite ikibazo mu mutwe ariko ubuvuzi bamuhaye bwatumye agarura ubuzima ku buryo mu mwaka w’amashuri utaha azatangira umwaka wa mbere mu mashuri asanzwe hamwe n’abandi.