• Sun. Sep 24th, 2023

U Rwanda rugeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Nigeria

By

Sep 14, 2021
Let others know!

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagore yatsinze Nigeria amaseti 3 ku busa ihita igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 hakinwaga umunsi wa kabiri w’igikombe cy’Afurika mu bagore muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda aho mu itsinda A u Rwanda rwakinaga na Nigeria.

U Rwanda rwatangiye iseti ya mbere neza rutsinda amanota 25-22. Iseti ya kabiri nayo u Rwanda rwaje kuyitwara ku manota 25-23.

Inkumi z’u Rwanda zari zamaje kwinjira mu mukino, zatsinze n’iseti ya gatatu ku manota 25-23. U Rwanda ruzasoza itsinda rukina na Senegal tariki ya 16 Nzeri, ruharanira kuzamuka ari u rwa mbere.

Aline yafashije u Rwanda cyane
Hope yazamutse gukora blockMariana agerageza gupasa umupira

One thought on “U Rwanda rugeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Nigeria”
  1. Your article gave me a lot of inspiration, I hope you can explain your point of view in more detail, because I have some doubts, thank you.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *