• Thu. Sep 28th, 2023

U Rwanda ni nk’akarere muri Kenya, abanyeshuri bacu baruta abaturage barwo-Prof. Magoha

By

Jan 4, 2021
Let others know!

Umunyamabanga muri Guverinoma ya Kenya ushinzwe uburezi, Prof. George Magoha yagereranyije u Rwanda n’akarere ko muri Kenya, avuga ko abanyeshuri babo baruta abaturage bose barwo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ibisigo nuko ibi yabivuze ubwo yasubizaga umunyamakuru wa Citizen TV wamubazaga kuri gahunda y’isubukurwa ry’amasomo yo kuri uyu wa 4 Mutarama 2021.

Ubwo Magoha yasuraga ishuri ribanza rya Mjini riherereye mu gace ka Murang’a muri Kenya tariki ya 31 Ukuboza 2020, muri gahunda yo kugenzura aho imyiteguro yo gusubukura amasomo, yasabye abarimu kujya bigishiriza munsi y’ibiti mu gihe ikirere kimeze neza, nk’uburyo bwo kwirinda ubucucike mu byumba by’amashuri.

georgemago hashtag on Twitter
Prof. George Magoha

Yavuze ko ibyumba by’amashuri bihagije bitabonetse mu mwaka w’2020 bitewe n’icyorezo cya Covid-19, yongeraho ko bitewe n’iyi mpamvu, nta gihugu na kimwe ku Isi cyigeze cyubaka ibishya.

Akimara gutangaza ibi, inkuru ye yahise isakazwa ku mbuga nkoranyambaga, abazikoresha bifashisha urugero rw’u Rwanda rwubatse ibyumba by’amashuri 22,000 kuva Covid-19 yarugeramo, bamunyomoza.

Umunyamakuru amubajije niba azi ko mu Rwanda hubatswe ibi byumba by’amashuri, Prof. Magoha yasobanuye ko u Rwanda ari agahugu gatoya, kameze nk’akarere ko muri Kenya, ngo n’abanyeshuri bo mu gihugu cye baruta abaturage bose b’u Rwanda.

Ati: “U Rwanda ni nk’intara, ni nk’akarere muri Kenya. Ibaze umubare w’amashuri u Rwanda rufite. Umubare w’abanyeshuri bacu ni munini kuruta abaturage b’u Rwanda; niba utabizi.”

Kenya ifite ubuso bwa kilometero kare (km²) 580,367 n’abaturage barenga miliyoni 54 nk’uko imibare y’urubuga World Ometers yo ku wa 30 Ukuboza 3020 ibyerekana. U Rwanda rwo rufite ubuso bwa 26,338 km², n’abaturage bakabakaba miliyoni 13.

Map:Kenya
ikarita ya Igihugu cy’ Kenya

3 thoughts on “U Rwanda ni nk’akarere muri Kenya, abanyeshuri bacu baruta abaturage barwo-Prof. Magoha”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *