• Sun. Sep 24th, 2023

TURAKUNDANA:CLAUDE MUHIRE YASHYIZE HANZE INDIRIMBO YE YA KABIRI HANZE.

By

Sep 9, 2021
Let others know!

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Claude Muhire yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yitwa “Turakundana”.

Claude Muhire yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yambere kurubuga rwe rwa youtube, maze igahita ikundwa. Ibi byamuteye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo akomeze acishe ubutumwa bwe mu ndirimbo.

Uyu muhanzi ubusanzwe asengera mu itorero ry’abadivantisite b’umusi wa Karindwi. Yakuze akunda kuririmba ndetse akaba anaririmba muri korare, nubwo bitamubuza kuririmba kugiti cye.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Claude Muhire

Mukiganiro kigufi twagiranye yatubwiye ko afite izindi ndirimbo ziri muri studio ndetse ngo mumisi mike ziraba ziri hanze. Yagize ati”Mfite izindi ndirimbo ndigukora mumisi mike ziraba zirangiye abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bazazibona vuba” Yakomeje asaba abantu bose kumuha inama ndetse no kumuba hafi kugira ngo atere imbere mubijyanye n’umuziki by’umwihariko mu injyana zihimbaza Imana.

REBA INDIRIMBO YA MBERE YA CLAUDE MUHIRE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *