• Sun. Sep 24th, 2023

Samia Hassan Suluhu ari kurahirira kuyobora Tanzaniya.

By

Mar 19, 2021
Let others know!

Nyuma yuko perezida wa Tanziya John Pombe Magufuri yitabye Imana, muriki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Werurwe 2021, uwari visi perezida wa Tanzaniya Samia Hassan Suluhu agiye kurahirira kuyobora tanzaniya.

Ni mugihe mugihugu cya Tanzaniya ndetse nabaturanyi bacyo bari mugahinda gakomeye ko kubura perezida bakundaga John Pombe Magufuri yitabye Imana azize indwara y’umutima. Rero, andi makuru dukesha BBC aravuga ko uwari visi perezida wa Tanzaniya agiye kurahirira inshingano za perezida.

Samia Hassan

Ibi kandi ngo ni ugukurikiza itegeko nshinga rya Tanziya kuko ngo riteganya ko visi perezida akomeza kuyobora akarangiza manda y’imyaka itanu John Magufuli yari kuzamara. Arahita aba umugore wa mbere utegetse Tanzaniya mumateka y’iki gihugu.

Uyu mugore yatorewe kuba visi perezida kuva mu mwaka wa 2015, akaba agiye gusimbura perezida John Magufuli wapfuye azize indwara z’umutima nkuko byatangajwe na leta y’icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *