• Tue. Oct 3rd, 2023

Tanzania : Zari yatunguwe n’umukunzi we.

By

Mar 10, 2022
Let others know!

Umukunzi mushya wa Zari Hassan, GK Choppa yatunguye benshi avuga ko agiye kwambika impeta uyu mugore w’abana 5 amusaba ko bakwibanira akaramata.

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Zari Hassan n’umusore witwa GK Choppa na we ukomoka muri Uganda ariko akaba aba muri Afurika y’Epfo.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bivuga ko aba bombi basigaye banaba mu nzu imwe muri Afurika y’Epfo, akaba ari inzu ya Zari.

Zari wagiye acibwa intege kenshi mu rukundo abwirwa ko n’iby’uyu musore bizarangira mu marira, GK Choppa yavuze ko yiteguye kumusaba ko babana kandi akaba ari we mugabo wa nyuma wa Zari.

Ati “nibyo ngiye kubishyira kumugaragaro. Ngiye kumwambika impeta kuko sinkunda kubona abantu bamusuzugura. Isimbi ivuga ko uyu ariwe mugabo wanyuma kuri Zari nkuko nawe abivuga ati “Ninjye mugabo we wa nyuma.”

Zari Hassan umuntu yavuga ko atahiriwe mu rukundo kuko nyuma yo gutandukana n’umugabo we Ivan Ssemwaga waje no kwitaba Imana, babyaranye abahungu 3, yaje gukundana na Diamond Platnumz na we babyarana abana 2 ariko baza gutandukana badakoze ubukwe, yagiye avuga ko ari mu rukundo n’abandi bantu benshi barimo uwo yise King Bae na Dark Stallion ariko bikarangira batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *