RBC, nikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima. RBC yatangaje ko buri mwaka mu Rwanda abaturage barenga 1500 barumwa n’inzoka ariko ugasanga bihutira kwigomboza. RBC itanga inama yokwirinda kwigomboza (kwivuza mumiti yakinyarwanda) kuko bibatera kubura ubuzima, gucibwa ingingo ndetse nizindi ngaruka baterwa nyuma yokugombozwa cyangwa gutinda kujya kwamuganga.
Dr Richard Nduwayezu ushinzwe ibijyanye n’ubushakashatsi ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yavuze ko ubushakashatsi baherutse gukora bwagaragaje ko nyuma y’imbwa zikunze kuruma abantu benshi, inzoka ari iya kabiri mu kugira umubare munini.
Umva ibyo Dr Nduwayezu yavuze kubariwe n’inzoka.
Ati “Iyo badahise bajya kwivuza ubumara bw’inzoka burihuta cyane ku buryo uwo yarumye ashobora no kwitaba Imana. Ikibazo rero dufite mu Rwanda ntabwo turamenya inzoka zifite ubumara ni izihe? Kuko inzoka zose ntabwo zigira ubumara, hari izikurya ukagira igisebe ari nayo mpamvu dusaba abantu yarumye kujya kwa muganga.”
Dr Nduwayezu yavuze ko hari abaturage bacibwa amaguru kubera kujya kwivuza mu Kinyarwanda [kwigomboza] bakizera imiti yaho nyuma bikazarangira bagiye kwa muganga bakererewe bikarangira nk’umuntu aciwe akaguru cyangwa akaba yanahakura ibisazi cyangwa urupfu.
Dr Nduwayezu yasabye abaturage kumva ko nta kindi cyabarokora uretse kujya kwa muganga bitatinze bakabaha imiti yabugenewe.
Dore uko wakwitwara warumwe n’inzoka.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho muri RBC, Mbonigaba Jean Bosco, yavuze ko kurumwa n’inzoka bikunze kugaragara mu bice birimo ubushyuhe bwinshi ndetse n’amashyamba ari naho hakunze kugaragara abantu benshi bariwe n’inzoka.
Umuyobozi yatanz’inama:
Ati “Ikintu kihutirwa kumuntu wariwe n’inzoka. Akwiriye koza aho yariwe n’inzoka n’amazi meza n’isabune ubundi akirukankira kwa muganga bakamuha imiti igenda igasenya bwa bumara bigatuma budakwirakwira mumubiri.”
Mbonigaba Jean Bosco yakomeje avuga ko hari n’abahita bazirika nk’igice cy’akaguru cyangwa akaboko cyariwe n’inzoka avuga ko ibi biteza ibyago cya gice cyose waziritse byo kuba cyacibwa kuko bwa bumara bugenda bwose bukagikwiramo.
Ati “Icya gatatu umuntu agomba gukora ni ukwirinda kunywa ibintu bizamura umuvuduko w’amaraso birimo ikawa n’ibindi ndetse bakanirinda guhangayika kuko uko uhangayika niko umutima utera cyane ukarushaho gukurura bwa bumara ukabukwirakwiza mu mubiri hose. Niba inzoka ikurumye tuza ntuhangayike uravurwa kandi ukire.”
Mbonigaba Jean Bosco yanagiriye inama abantu bajyana kwa muganga umuntu uba wariwe n’inzoka kumuryamisha uruhande rw’ibumoso rwe kugira ngo bagabanye ugutera cyane k’umutima.
Yavuze ko umuntu warumwe n’inzoka adakwiriye gutwarwa ku igare ahubwo akwiriye kujyanwa mu buryo bwiza.
RBC yasabye Abanyarwanda kwirinda gusagarira inzoka mu gihe bazibonye mu ngo zabo, bakirinda kujya ahari ibihuru byinshi batambaye inkweto ndetse bakanatema ibihuru biba byegereye inzu kuko biri mu bikurura inzoka.