• Tue. Oct 3rd, 2023

Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi yambitse impeta umukunzi we

By

Sep 29, 2021
Let others know!

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC utarimo gukina muri iyi minsi kubera imvune yambitse impeta umukunzi we Uwase Kelia amusaba ko yazamubera umugore.

Byiringiro Lague na Uwase Kelia bamaze imyaka irenga ine bakundana, akaba yamwambitse impeta ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri.

Amakuru avuga ko uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza.

Uwase Kelia na we akaba yahise amwemera kuzamubera umugore maze igihe gisigaye ku Isi bakazakimarana.

Amakuru Itara Media yamenye ni uko amusabye kumubera umugore mu gihe umuhango wo Gufata Irembo wabaye mu minsi ishize.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri nibwo bazasezerana imbere y’amategeko.

Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza.

Ikiganza cya Kelia hejuru y’icya Lague nyuma yo kwambikwa impeta
Kelia yishimiye kwambikwa impeta na LagueNtibajya bahisha ko bakundanaLague na Kelia bamaze igihe bakundana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *