Kuva yabona ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’u Bubiligi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagize ibibazo bitandukanye birimo kugira imitwe yitwaje intwaro mu bice bitandukanye harimo n’ishyigikiwe na Leta.
Ku isonga ry’iyo mitwe hagiye habamo ishaka ko intara zabo zigenga, bigahurirana n’uko mu myaka 60 ishize icyo gihugu cyagiye kirangwa no kutagira ubutegetsi buhamye, bufata mu nshingano umutekano w’igihugu.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bihugu bifite intwaro zikwirakwijwe mu baturage ku rugero rwo hejuru. Ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro ntoya, Small Arms and Light Weapons (SALW) giheruka gutangaza ko mu bihugu 178 birimo intwaro mu buryo bugenzurwa, Congo ari iya 173.
Kugira ngo wumve ko RDC ari igihugu kidatekanye na mba, ni uko gifite imitwe yitwaje intwaro isaga 250, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye niz’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zigera ku bihumbi 23, inkambi z’impunzi zikwirakwiye imbere mu gihugu, ahantu hatandukanye batazi ubuyobozi, ndetse n’imiryango ibihumbi n’ibihumbi by’abagiraneza.
Yaba Leta ya Perezida Felix Tshisekedi n’abamubanjirije, iki gihugu gifite ubutegetsi bujegajega kubera imiyoborere mibi irangwa na ruswa, amakimbirane hagati y’amoko ahoraho kandi amaze igihe, gukumira andi moko yitwa ko atari abanye-Congo, gukwirakwiza intwaro mu baturage, kwikubira umutungo kamere n’ibindi.
Tugarutse ku butegetsi bujegajega, nk’uko bisobanurwa na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, ni ubutegetsi butagera ku musaruro ufatika ndetse bukarangwa n’umutekano muke no kudatera imbere. Muri ibi byose, RDC irabyujuje.
Duhereye ku bikorwa by’amajyambere, nubwo RDC ari ngari cyane, nta birangwa muri iki gihugu, kuko n’imijyi ibiri itagira imihanda iyihuza usanga imodoka zishakisha inzira. Amavuriro n’amashuri henshi mu byaro ntayahari ndetse no mu mijyi ni ay’ababyeyi na Kiliziya Gatorika. Nta mashuri n’amavuriro icyo gihugu cyubatse.
Tugarutse ku ntwaro zikwirakwije mu baturage ba RDC, ikigo SALW cyemeza ko muri RDC hakwirakwijwe intwaro zirenga ibihumbi 600 mu baturage batuye gusa uburasirazuba bwa Congo.
Iki kigereranyo cyakozwe mu 2018 kandi nyuma y’aho havutse indi mitwe irenga 120 muri iyo myaka mike ishize.
Mu bindi bibazo biranga iki gihugu, ni ukwigumura kw’abahoze mu gisirikari bagashinga imitwe yitwaje intwaro. Byabaye akarusho ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Mu bindi byugarije Tshisekedi, harimo ubukene bukabije bw’abatuye iki gihugu kandi kiri mu bya mbere ku isi bifite umutungo kamere. Uyu mutungo kamere ufitiye inyungu ibihugu by’amahanga n’abayobozi nuri iki gihugu bamunzwe na ruswa.
Bivugwa ko Perezida Tshisekedi mu myaka itanu amaze ku butegetsi yigwijeho imitungo itagira ingano, agakiza abo mu bwoko bwe mu gihe abo basangiye ubuzima bwa Taxi no gukwirakwiza Pizza mu Bubiligi nabo yabaguriye imodoka zihenze.
Ibindi bibazo biremereye iki gihugu kuva cyabona ubwigenge harimo ivanguramo n’iheza rikorerwa ubwoko butandukanye. Muri Kivu y’Amajyaruguru n’amajyepfo kuva mu mwaka wa 1996 haba ihohoterwa rikorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ndetse na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Kubera kutagira ubumenyi mu miyoborere ndetse n’icyerekezo, ubu Perezida Tshisekedi yahisemo inzira y’imvururu ngo akomeze kugundira ubutegetsi. Niyo mpamvu yashatse uwo yitirira gutsindwa kwe muri politiki maze ibibazo byose abyitirira u Rwanda.
Usibye kurushinja gufasha umutwe wa M23, Tshisekedi yashinje u Rwanda kuba inyuma y’imidugararo ibera Kwamouth ihuje amoko ya Teke na Yaka bapfa ubutaka aho abagera ku bihumbi bitatu bamaze kuhasiga ubuzima uhereye muri Nyakanga umwaka ushize. Aha Kwamouth ni mu birometero 150 uvuye Kinshasa no mu birometero 2,500 uvuye ku mupaka w’u Rwanda.
Mu gihe Tshisekedi akomeje gushaka gusunika amatora avuga ko nta mutekano uri mu gihugu ndetse ko hari ikibazo cy’ingengo y’imari, yokejwe igitutu n’abo batavuga rumwe ndetse n’amahanga. Yahise yongera umuvuduko wongera ibibazo igihugu cye gifite, harimo ibyo yasanze ndetse n’ibyo yateje byose akavuga ko biterwa n’u Rwanda.
Nkuko bigaragara ibibazo bya Congo Kinshasa bimaze imyaka isaga 60 uhereye mu nkundura yo gushaka ubwigenge. Kuba Tshisekedi abyitirira u Rwanda ni uguhisha uruhare rwe nk’umuyobozi wananiwe gukemura ibibazo by’abaturage aho kubikemura ateza ibindi bikomeye nko gushyira abaturage mu mitwe yitwaje intwaro ngo bagiye kurwanya M23.
Igihe kirageze ngo abanye-Congo babaze Tshisekedi icyo yabamariye mu myaka itanu ishize aho guhora ahimbira u Rwanda ku bibazo biri mu gihugu cye kandi ashinzwe gukemura.
