Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyakiriye imodoka yacyo ya mbere ikoresha amashanyarazi, izagifasha gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubungabunga ibidukikije.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021, nibwo REMA yatangaje ko yakiriye iyo modoka yari kumwe n’icyuma kiyishyiramo umuriro.
Ubuyobozi bwa REMA butangaza ko kugura iyo modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Outlander Plug-In Hybrid Electric Vehicle (PHEV) bigamije kwerekana ibyiza by’ikoranabuhanga rigabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere no gukangurira ibigo bya leta, iby’abikorera n’abantu ku giti cyabo kwifashisha imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ikigo mpuzamahanga cyita ku Ngufu (IEA) kigaragaza ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bufite uruhare rwa 24% y’imyuka yose ya Carbon Dioxide (CO2) yoherezwa mu kirere iturutse ku itwikwa rya lisansi na mazutu.
Imodoka nto, amakamyo, amabisi ndetse n’ibinyabiziga bigendera ku mapine abiri cyangwa atatu byihariye bitatu bya kane by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kandi bikaza ku isonga mu bitera imihindagurikire y’ibihe no guhumanya umwuka by’umwihariko mu mijyi.
Hejuru ya 90% by’abatuye Isi bahumeka umwuka uhumanye, kandi abakabakaba miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku guhumeka uwo mwuka.
Raporo y’Ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet, yavuze ko gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu kazi ka buri munsi ni kimwe muri gahunda z’igihe kirekire REMA ifite mu gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije.
Ati “Ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe kandi bikanduza umwuka duhumeka.”
Yakomeje ati “Imodoka zikoresha amashanyarazi ni kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo, REMA ikaba iri gukoresha iryo koranabuhanga mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’umwuka no gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”
U Rwanda rwihaye intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050.
Rwiyemeje kandi ko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere (Nationally Determined Contributions [NDCs]).
Iyi gahunda yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, REMA iri kuyishyira mu bikorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).
REMA yashishikarije inzego za leta, iz’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gushyigikira urugamba rwo kurwanya ihumana ry’ikirere.
Icyo kigo cyanatangiye ubukangurambaga ku makompanyi acuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kugira ngo bikwirakwize ibyuma bishyira amashanyarazi mu binyabiziga hirya no hino mu gihugu, bityo n’abatuye hanze y’Umujyi wa Kigali bibone muri iryo koranabuhanga.
Hagati aho abafite ibinyabiziga barasabwa kumenera amavuta ya moteri ku gihe cyagenwe no kubisuzumisha kenshi mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma Ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Abashoferi nabo barashishikarizwa kuzimya moteri z’ibinyabiziga igihe baparitse kuko iyo zitazimije zitera ihumana rigira ingaruka mbi ku banyamaguru.

Iyinkuru tuyikesha IGIHE