• Sun. Sep 24th, 2023

Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na Raja Casablanca y’imyaka 5

By

Jul 20, 2021
Let others know!

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga, Rayon Sports na Raja Casablanca yo muri Maroc basinyanye amasezerano y’imyaka 5 y’ubufatanye.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Maroc mu rugendo rw’iminsi 6 mu ikipe ya Raja Casablanca aho azanasura ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu ndetse akazanasura Irerero ry’Umupira w’Amaguru ryitiriwe Umwami Mohammed wa VI.

Muri aya masezerano amakipe yombi azungukira mu gusangizanya ubunararibonye, ubumenyi, guteza imbere iterambere ry’umupira w’abana, guhana abakinnyi hagati y’amakipe yombi(transfers), gutegura imikino ya gicuti ku mpande zombi ikaba yabera mu Rwanda cyangwa muri Maroc.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yagize ati “twishimiye kwinjira muri ubu bufatanye n’iyi kipe y’ikinyejana ya Raja Athletic Club kandi twizeye umubano mwiza nayo. Ubu bufatanye ni indi ntambwe nziza ku ikipe yacu ikomeje gutera imbere kandi ni amahirwe akomeye yo gukorana n’ikipe yakoze amateka.”

“Twizeye ko ubu bufatanye tuzabwungukiramo yaba abakinnyi b’ikipe nkuru n’abana ndetse n’abafana bacu.”

Rachid Benbrahim El Andaloussi yagize ati ” Raja Athletic Club yishimiye gufatanya na Rayon Sports. Siporo ihuza abantu n’ibihugu, aha nibyo dukoze.”

Si ibi gusa kuko amakuru avuga ko no mu masezerano basinyanye harimo n’imishinga ibyara amafaranga bizafasha Rayon Sports.

Rayon Sports yasinye amasezerano na Raja Casablanca

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *