Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Kevin Muhire , Masudi Djuma yamaze kugaruka mu Rwanda, iyi kipe kandi yakiriye abandi bakinnyi 4 baje mu igeregezwa.
Kevin Muhire umaze iminsi mu biganiro na bamwe bigize kuyobora Rayon Sports, barimo Muhirwa Prosper , ibiganiro ku mpande zombi byamaze kurangira ndetse bikaba byasize uyu mukinnyi yemeye gusinya amasezerano .
Amakuru itara Media yamenye ni uko Kevin Muhire yamaze kwemera gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports y’imyaka ibiri ndetse isaha ku isaha uyu mukinnyi ashobora kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sport
Andi makuru avugwa muri Rayon Sports nuko Umutoza mukuru w’iyi kipe yamaze kugera mu Rwanda , ndetse bikaba biteganyijwe aza gukoresha imyitozo ye mbere ku isaha ya saa 14:30 mu Nzove aho basanzwe bakorera imyitozo.
Rayon Sports kandi yamaze kwakira abandi bakinnyi bashya bagiye gukora igeregezwa ariko bakaba bari bamaze iminsi mu igeregezwa mu ikipe ya Mukura , abo bakinnyi ni Irankunda Saleh wakinaga i Burundi mu ikipe ya Sport Dynamique), Fabrice Sinzinkayo yakiniraga Buja city ,Pascal Ramadhan wakiniraga Olympic star na Ibrahim Narh wakiniraga Elman FC.
Abo bakinnyi kandi baje basanga abandi bakinnyi bari mu igeregezwa barimo Jean Mpipi Ntore , Nizigiyimana Karim Mackenzie na bandi benshi bavuye hanze y’u Rwanda .