• Thu. Sep 28th, 2023

Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati

By

Jun 25, 2021
Let others know!

Mu gihe habura amasaha macye ngo shampiyona y’u Rwanda igere ku musozo, hari amakipe aticaye na busa arimo gushakisha abakinnyi azakoresha umwata utaha w’imikino. Muri ayo makipe Rayon Sports niyo arimo kuko yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati.

Rayon Sports izatandukana n’abakinnyi benshi ubwo shampiyona izaba irangiye, iyi kipe ikomeje gushakisha abakinnyi bakomeye bazayifasha kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Tariki 4 Nyakanga 2021, nibwo buri mukinnyi azaba yemerewe kuba yasohoka mu ikipe akerekeza mu y’indi mu gihe amasezerano ye azaba arangiye.

Abakinnyi babiri Rayon Sports yamaze kumvikana nabo ni Ndekwe Felix ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali ariko kuva yagera muri iyi kipe umwaka umwe n’igice urashize ntabwo yari yabona umwanya uhoraho muri AS Kigali.

Undi mukinnyi Rayon Sports yamaze kumvikana nawe ni Bukuru Christophe wirukanywe muri APR FC ariko amasezerano ye akaba yari arimo agana ku musozo.

Amakuru Itara Media yamenye ni uko aba bakinnyi bombi bazasinya amasezerano na Rayon Sports mu ntangiriro za Nyakanga 2021 buri umwe agasinya amasezerano y’imyaka ibiri.

 Ndekwe Felix w’imyaka 24 yamenyekanye ubwo yakiniraga Marine FC mu mwaka w’imikino wa  2018-2019 ,Muri Nzeri 2019 nibwo yasinyiye ikipe ya Gasogi United atangira kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kibuga, nyuma y’amezi atatu gusa yahise yerekeza muri AS Kigali ku itariki ya 30 Ukuboza 2019 aho yatanzweho miliyoni 10 z’Amanyarwanda.

Ndekwe Felix ari kumwe na Haruna Niyonzima

Bukuru Christophe wa nyuze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2019-2019 , akayivamo bamwirukanya yahise asinyira APR FC imyaka ibiri irimo kugana ku musozo, yakiniye amakipe nka Mukura , Rayon Sports na APR FC iheruka ku mwirukana bamushinja imico mibi muri bagenzi be.

Bukuru Christophe ugiye kongera kugaruka muri Rayon Sports

32 thoughts on “Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati”
  1. I wanted to let you know how much your input means to me; your shared insights have been instrumental in shaping our collective understanding.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *