• Sun. Sep 24th, 2023

Rayon Sports mu biganiro byanyuma n’umukinnyi wahoze muri APR FC

By

Jul 14, 2021 ,
Let others know!

Rayon Sports yasubukuye ibiganiro n’umukinnyi wo hagati mu kibuga witwa Mushimiyimana Mohammed watandukanye na APR FC kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021 nyuma y’imyaka ibiri ayikinira.

Iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi imaze igihe kinini yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro make bikaba byaranayiviriyemo gusoza shampiyona iri ku mwanya wa karindwi mu mwaka ushize w’imikino.

Mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi ya 2021, ikipe ya Rayon Sports niyo kipe nkuru itari yasinyisha abakinnyi bashya cyangwa ngo yongerere amasezerano abeza bake yagenderagaho, gusa muri iki cyumweru ishobora gutangira kwiyubaka.

Amakuru Itara Media yamenye ni uko Rayon Sports yagiranye ibiganiro n’umukinnyi Mushimiyimana Mohammed, ikaba imwifuza cyane bitewe n’uko iteganya gutandukana na bamwe mu bakinnyi bo hagati mu kibuga barimo Nshimiyimana Imran.

Muri Kamena ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwari bwagaragarije Mushimiyimana Mohammed ko bifuza kumusinyisha, ariko uyu mukinnyi abasaba gutegereza shampiyona ikarangira akamenya niba Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamugumana, gusa byarangiye imurekuye bigendanye n’uko atabonaga umwanya uhagije wo gukina.

Mushimiyimana Mohammed yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2012 ubwo yakiniraga ikipe ya AS Kigali, ndetse akaba yaranayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro muri 2013 ubwo iyi kipe yatozwaga na Cassa Mbungo Andre.

Muri 2015, Mushimiyimana yasinyiye ikipe ya Police FC ayikinira imyaka ine, tariki 2 Nyakanga 2019 nibwo yatangajwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa APR FC ,akaba yaratandukanye na APR FC uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *