• Tue. Oct 3rd, 2023

Rayon Sports itari ifite Luvumbu yatsinzwe na Rutsiro FC

By

Jun 22, 2021
Let others know!

Rutsiro FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’ikirarane kuri Stade ya Bugesera, maze Rutsiro Itsinda Rayon Sports ibitego 2-0.

Uyu mukino wari kuba tariki 18 Kamena 2021, ariko usubikwa bitewe n’uko akarere ka Rubavu ikipe ya Rutsiro FC isanzwe yakiriramo imikino yo mu rugo kari muri gahunda ya guma mu karere kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina itari kumwe n’uwari umutoza wayo Guy Bukasa kuko yasezeye agasimburwa na Kayiranga Jean Baptitse.

Ni Rayon Sports kandi ivugwamo kwigumura kwa bamwe mu bakinnyi b’ingenzi bayobarimo kizigenza Heritier Luvumbu.
Ku munota wa 15’ w’umukino, Ndarusanze Jean Claude yaboneye Rutsiro FC igitego cya mbere kuri penaliti.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi acunganwa ku jisho, ariko Rayon Sports nk’ikipe yari yatsinzwe igitego ukabona ariyo isatira cyane.Ku munota wa 52’ w’umukino, Rutsiro FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude, bituma Rayon Sports ikomeza kujya mu mibare myinshi.

Mu mikino 12 Rayon Sports imaze gukina muri uyu mwaka, yatsinze imikino 3, inganya imikino 5, hanyuma yatsinzwe imikino 4.

Nyuma y’uko Rutsiro FC itsinze Rayon Sports yahise ijya ku mwanya 5 n’amanota 6, mu gihe Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa 6 n’amanota 5.

Uyu munsi nabwo hari habaye umukino w’ikirarane w’umunsi wa 5 mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka, aho Etincelles yanyagiye AS Muhanga 4-0

32 thoughts on “Rayon Sports itari ifite Luvumbu yatsinzwe na Rutsiro FC”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *