Umwaka w’imikino wa 2020-2021urimo kugana ku musozo , ikipe ya Rayon Sports izahita itandukana n’abakinnyi bayo barenga 15 biganjemo abari gusoza amasezerano na bandi batigeze bashimwa n’ubuyobozi .
Iyi kipe yakunze kunengwa n’abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, bayishinja ko yatakaje abakinnyi bakomeye ikabasimbuza abakinnyi batari ku rwego rwo guhanganira ibikombe n’andi makipe akomeye.
Tariki 4 Nyakanga 2021 abakinnyi 14 ba Rayon Sports bazaba basoje amasezerano, bamwe muri bo iyi kipe ikaba itakibakeneye, abandi bakaba badakozwa ibyo kongera amasezerano bigendanye n’uko hari andi makipe atandukanye abifuza.
Abakinnyi basoje amasezerano barangajwe imbere na Kapiteni Rugwiro Herve, Kapiteni wungirije Omar Sidibe, Kayumba Soter, Ndizeye Samuel, Habimana Hussein, Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert, Nshimiyimana Amran, Heritier Luvumbu, Sugira Ernest, Muhire Kevin, Drissa Dagnogo, Jean Vital Ourega na Ciza Hussein, Mambote Assis Batshi, na Kwizera Olivier umaze iminsi ufunzwe.
Muri aba bakinnyi basoje amasezerano hari abo ikipe ya Rayon Sports abo yifuza kugumana barimo Mugisha Gilbert, Heritier Luvumbu, Muhire Kevin na Jean Vital Ourega, gusa aba bakinnyi kubagumana biragoye kuko bifuza kwerekeza mu y’andi makipe yiganjemo ayo hanze y’u Rwanda.
Myugariro Rugwiro Herve we ibye ntabwo birasobanuka, ashobora kongera amasezerano n’ubwo amakipe arimo Kiyovu Sports na AS Kigali bivugwa ko zifuza kumusinyisha ngo azazifashe mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-2022
Hari n’abakinnyi basigaje amasezerano y’umwaka umwe bashobora gutandukana na Rayon Sports bitewe n’uko umusaruro wabo wabaye mubi, abo barimo Mudacumura Jackson bakunda kwita Rambo na Niyibizi Emmanuel bakunda kwita Kibungo.
Abakinnyi barimo rutahizamu Sugira Ernest nta gahunda yo kuguma muri Rayon Sports bafite, uyu mukinnyi bikaba bivugwa ko hari amakipe yo ku Mugabane wa Aziya amwifuza cyane, cyo kimwe na Sekamana Maxime.
Mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-2022, ikipe ya Rayon Sports irifuza kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, ikaba iteganya kuzagura abakinnyi b’ibihangange bazayifasha kugera ku ntego zayo.