Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, kuri uyu wa kabiri abantu bane baguye mu gitero abarwanyi ba Mai Mai bagabye ku baturage b’Abanyamulenge bateshejwe byabo bari Bibogobogo ho muri Teritware ya Fizi intara ya Kivu y’Epfo.
Abaturage bo mu Bibogobogo bavuga ko ababateye baje baturutse mu bice by’ahitwa Lweba, Mukolwe na Lusenda.Nkuko abaturage bakambitse mu mihana yo mu Bibogobogo babitangarije Ijwi Ry’Amerika,aba barwanyi ba Mai Mai bafatanyije na RED Tabara babateye bicamo abantu ndetse bakomeretsa abandi.
Girumukiza,umuyobozi w’abateshejwe ibyabo baba i Bibogobogo,yagize ati “Guhera saa kumi n’imwe n’iminota 40,twabonye haduyi iza iturutse Rweba,izamuka imisozi ya Ruvumu.Baduteye batwika uduce dutandukanye.
Girumukiza yavuze ko izi nyeshyamba zishe abantu 4 hakomereka abandi 2.Ingabo za FARDC zarashe izi nyeshyamba zicamo bamwe abandi barakomereka. Umuryango Ukomeza Uvuga ko, Aba baturage bavuze ko batewe nyamara bari bamaze iminsi batakira inzego zirimo na MONUSCO ko hari amakuru bafite ko Mai Mai ishobora kubatera.Umuvugizi wa Mai Mai yabwiye iki kinyamakuru ko batigeze batera aba baturage ahubwo ari amabandi yagiye kubiba.
FARDC ikorera Bibogobogo yavuze ko yasubije inyuma ibyo bitero by’aba Mai Mai byishe abaturage bigatwika n’amazu yabo.Muri Uvira,kibaya cya Rusizi ahitwa Mutarure naho abarwanyi ba Mai Mai bateze imodoka,banyaga abaturage barangije bakomeretsa abandi.