• Tue. Oct 3rd, 2023

Perezida zelesnky yagiye i Roma mu Butariyani aho yanagiranye ibiganiro nabanya

Let others know!

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, uherutse kugirira uruzinduko i Roma mu Butariyani muri gahunda ya tour europe ,  yasubije Donald Trump uherutse kuvuga ko intambara ihuje Ukraine n’u Burusiya yayihagarika mu masaha 24 aramutse yongeye gutorerwa kuyobora Amerika mukiganiro yagiranye na CNN, amubwira ko akiri na Perezida intambara yari ihari ariko mu buryo buteruye kandi ko ntacyo yakoze kuribyo kandi suko atarazi ko ibyo bibazo bidahari ahubwo yabyirengagizaga kubera impamvu zimwe na zimwe zigiye zitandukanye muri byo.

.

 

Zelensky
Zelensky yasubije Trump akimara kuvuga ko yahagarika Itambara irihagati ya Ukrain n’Uburusiya mugihe cy’amasaba 24 gusa.

 

Mu ruzinduko Volodymyr Zelensky yagiriye i Roma mu Butaliyani, abanyamakuru bamubajije icyo asubiza Trump watangaje ko amasaha 24 yaba ahagije ngo ahagarike intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Mu gusubiza Zelensky, yavuze ko ibibazo bya Ukraine n’u Burusiya byatangiye kera no mu gihe Trump yari Perezida kandi ntacyo yabikozeho.

Ati “Ntabwo icyo gihe hari hakabaye intambara yeruye ariko yari ihari. Intara Crimea yari yaramaze gufatwa, ibice bya Donbas byari byarafashwe. Sinzi niba [Trump] ibi bibazo byari bimuraje ishinga ariko uko byaba byaragenze kose, ntabwo yigeze abikemura, kuko sinkeka ko ari byo byari bimuhangayikishije cyane. Ntabwo ndi kuvuga ko ntacyo yakoze ariko rero ibimenyetso birahari.”

Kuwa Gatatu ushize nibwo Trump yabwiye CNN ko ikibazo cya Ukraine n’u Burusiya aramutse abaye Perezida, yagikemura mu masaha 24 gusa.

Yagize ati “Ndashaka ko abantu batongera gupfa, baba Abarusiya cyangwa abanya-Ukraine. Ndashaka ko bihagarara.”

Ntabwo Trump yigeze ahishura uburyo yakoresha ngo intambara ihagarare, niba yafasha Ukraine birenze ibikorwa ubu igatsinda binyuze mu mirwano cyangwa niba yayihatira kujya mu biganiro n’u Burusiya.

Zelensky yavuze ko kuba ibibazo bidakemuka atari uko Trump adahari kuko no mu gihe yari ahari byari biriho, ahubwo avuga ko mukuba ibibazo biri kuba byafata intera ndende aruko hari ibihugu bimwe na bimwe bidashaka kumva ukuri kuri k’umpande zose ahubwo byo bikaba byishakira indoke kugiti cyabyo.