Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yihanangirije amahanga akomeje kwamagana itegeko rihana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe bazwi nk’abatinganyi yashyizeho umukono muri iki cyumweru.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashimangiye ko gushyira umukono kuri iryo tegeko ari ikintu cyamaze kurangira, atera utwatsi abakomeje kumwotsa igitutu bamusaba kurikuraho.

Mu itangazo rya nyuma y’inama yagiranye n’abo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, Museveni yagize ati “Gushyira umukono ku itegeko rihana ubutinganyi byarangiye, nta muntu n’umwe uzatunyeganyeza. Dukwiye kwitegura intambara”.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yakomeje agira ati “NRM ntiyigeze na rimwe igira indimi ebyiri, ibyo tubabwira ku manywa ni byo tuzababwira na nijoro”.
Ibi abivuze nyuma yuko ibihugu byo mu Burayi na Amerika n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaho, bamaganye iryo tegeko.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yanenze iryo tegeko, avuga ko ari ihonyora ribabaje cyane ry’uburenganzira bwa muntu ku isi, asaba ko rikurwaho.
Perezida Joe Biden yongeyeho ko leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirimo gutekereza ku gufatira ibihano igihugu cya Uganda mugihe cyaramuka cyanze gukuraho ibihano cyafashe k’utegeko ry’Ubutinganyi
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres, na bo bamaganye iryo tegeko.
Ubutinganyi bwari busanzwe bubujijwe muri Uganda, ariko nta bihano bikomeye byari biri mu itegeko. Mu biteganyijwe muri iri tegeko harimo guhana abakora ubutinganyi n’ababwamamaza mu bana bakiri bato nyuma y’aho umushinga waryo uvuguruwe.
Umuntu uwo ari we wese uhamijwe n’urukiko ko akora imibonano y’ubutinganyi ashobora gukatirwa gufungwa burundu kuko nta narimwe Ubutinganyi buzigera bwemerwa mugihugu cya Uganda, ahubwoko umuntu uwo ari we wese uzajya uhamwa n’icyaha cy’ubutinganyi azajya ahanwa nkuko amategeko ya leta ya Uganda abiteganya nkuko biri
Ikindi kandi Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yongeye gushimangira nanone ko, Iryo tegeko rinateganya igihano cy’urupfu ku butinganyi bukaze cyane, harimo nko gufata ku ngufu umuntu utagejeje ku myaka 18, cyangwa igihe uwabukorewe yanduriyemo indwara yarwara ubuzima bwe bwose, nka Virusi itera Sida.