Perezida wa Tanzaniya Magufuri apfuye afite imyaka 61 yamavuko, nkuko byatangajwe na visi perezida wa Tanzaniya.
Nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko perezida wa Tanzaniya John Pombe magufuri adaherutse kugaragara imbere ya baturage, ndetse bikavugwa ko ashobora kuba arwaye ndetse arebye kubera icyorezo cya coronavirus, noneho visi perezida we yatangaje inkuru mbi ko Magufuri yitabye Imana.
Amakuru dukesha BBC, avuga ko Magufuri yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya 17/03/2021 mu bitaro bya Dar es Salaam, azize indwara y’umutima.
Nimugihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Magufuri bari bamaze imisi batangaza ko Perezida Magufuri arwaye Covid-19, ariko ibi ntibiremezwa ko ariyo yamuhitanye.
Mumagambo ye, visi perezida wa Tanzaniya yagize ati” Tubabajwe bikomeye no kubamenyesha ko uyu musi…. perezida wacu w’umwizerwa, Perezida wa Tanziya, John Pombe Magufuli yitabye Imana”
Yavuze kandi ko hagomba kubaho iminsi 14 y’ikiriyo mugihugu hose kandi ibendera ry’igihugu rikamanurwa igice.

Perezida Magufuri yavukiye Chato, mumajyaruguru ya Tanzaniya muw’1959
Yize Imibare n’ubutabire muri kaminuza ya Dar es Salaam
Yigishije imibare n’ubutabire
Yatorewe kuba guhagararira abaminisitiri muri 2000
Yatorewe kuba perezida wa Tanzaniya muri 2015.