• Tue. Oct 3rd, 2023

Perezida wa APR FC yashimiye abakinnyi b’iyi kipe, abibutsa ko bagomba gusezera Etoile du Sahel

By

Sep 29, 2021
Let others know!

Nyuma yo kuva mu butumwa bw’akazi, Lt Gen Mubarakh Muganga akaba umuyobozi wa APR FC, yasuye ikipe ya APR FC i Shyorongi ashimira abakinnyi uburyo bitwaye mu mikino iheruka CAF Champions League, aboneraho no gusura bimwe mu bikorwa iyi kipe yujuje bizajya bifasha abakinnyi mu myitozo.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021 nibwo Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye aba bakinnyi aho bakorera imyitozo i Shyorongi ari nabo bakorera umwiherero.

Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye abakinnyi b’iyi kipe kuba barasezereye Mogadishu City Club mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League nubwo atabashije kuwukurikirana bitewe n’ubutumwa bw’akazi ariko yawukurikiranye mu mashusho, gusa yabasabye kwitwara neza mu mikino iri imbere.

Ati “Ndabashimira uburyo mwitwaye mukuramo iriya kipe nyamara ibarizwamo abakinnyi mpuzamahanga barenga barindwi byari ibyishimo, n’ubwo ntabashije kugera kuri sitade ngo nkurikirane uriya mukino kuko narindi mu butumwa bw’akazi, ariko nawukurikiranye mu buryo bw’amashusho. Mwitwaye neza, ntabwo nari narabonye uburyo bwo kubashimira ku mugaragaro ubu nicyo cyanzanye.”

“Nsoje mbasaba gukomeza imyitozo myiza kugira ngo tuzabashe no gutahana intsinzi mu mikino tuzakurikizaho, imyitozo murayikora neza twizeye ko n’ahandi tuzabona intsinzi ituma Ingabo z’Igihugu zishima, abakunzi ba APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bikaba akarusho.”

Uyu muyobozi kandi yasuye ibikorwa iyi kipe yujuje i Shyorongi bizajya bifasha abakinnyi mu myitozo cyane kongerera abakinnyi imbaraga.

Hari ikibuga cy’umucanga abakinnyi bazajya bifashisha, hari inzu irimo ibikoresho bizajya bifasha abakinnyi mu myitozo yo gukomeza inyama.

Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC

Inzu yo abakinnyi bazajya bajyamo bagiye gukomeza imitsi nayo yaruzuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *