• Thu. Sep 28th, 2023

Paremuhutu Ladislas umwarimu wigishaga muri TTC De La Salle Byumba yitabye Imana

By

Dec 22, 2020
Let others know!

Parmehutu Ladislas yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwa TTC de La Salle Byumba.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bwa TTC De La Salle Byumba n’Umuryango mugari w’aba Lasalliens rivuga ko bababajwe no kubika urupfu rw’umwe mu barezi bawo Parmehutu Ladislas witabye Imana mu ijoro ryakeye.

Umuyobozi w’ishuri rya TTC de La Salle Byumba, Frere Burasa Maurice yabwiye UKWEZI ikinyamakuru cyandikirwa hano mu Rwanda ko nyakwigendera yari amaze imyaka 10 yigisha muri icyo kigo.

Kigalisight.com yaganiriye nabamwe mu banyeshuri bigishijwe nawe bavuga ko yari mwarimu mwiza kandi uzi ireme ry’uburezi yakundaga kuganira cyane kubuzima bwamuranze aho yakundaga gusetsa cyane ikindi yakundaga kumva cyane ibibazo byabanyeshuri cyane akanabagira inama.

Nyakwigendera kandi yarazwiho kugira impano nyinshi cyane dore ko gushushanya byari ibye cyane ndetse numwana we w’umuhererezi yabimwigishije ubu akaba yamurushaga.

Yaguye mubitaro bikuru bya Byumba andi makuru araza gutangwa n’umuryango we ndetse n’umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *