• Tue. Oct 3rd, 2023

Ngaba abahanzi bagize ishyaka ryo kurenza imbibi muzika Nyarwanda

By

Dec 22, 2020
Let others know!

Umuziki uko bwije n’uko bukeye ugenda ukura ari nako umuhanzi atera indi ntambwe. Umuhanzi kwamamara hanze y’igihugu ahanini abigiramo uruhare mu gukorana n’abahanzi bo mu bindi bihugu, nk’ibyongera abafana no kwagura ibihangano.

Mu Rwanda n’ubwo uyu mwaka wa 2020 waranzwe n’icyorezo cya Coronavirus cyasubije hasi imyidagaduro, ariko hari bamwe berekanye umuhate wo kwagura muzika. 

Burya, n’ubwo umuhanzi atakorana n’abandi bo mu bindi bihugu, nabwo ashobora gukora indirimbo ikagera kure cyane ikamwamamaza ariko ntabwo yasigara mu mitima y’abanyamahanga igihe kirekire kurenza gukorana n’umuhanzi waho ukunzwe.

Abahanzi Nyarwanda bagera kuri 6 bagerageje kwagura muzika bakorana n’abandi bo hanze bashaka kwigarurira imitima y’abafana bo mu bindi bihugu, aba bahanzi tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ni bamwe mu bakomeye hano mu Rwanda.

1.Meddy

Ngabo Medard uzwi nka Meddy, uyu mwaka yakoze indirimbo z’amateka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’iburasirazuba. Indirimbo yakoranye n’abahanzi bo hanze harimo 3, muri zo ziri kubica bigacika. 

Ku ikubitiro harimo, indirimbo “We don’t Care” yakoranye na Rj The Dj hamwe na Rayvanny abahanzi bakomeye muri Tanzania, iyi ndirimbo yarakunzwe mu Rwanda na Tanzania, imaze kurebwa n’abantu basaga Miliyoni 3 ku rubuga rwa Youtube.

Meddy yagaragaye mu yindi ndirimbo yitwa “Dusuma” y’umuhanzi Otile Brown ikirangirire muri Kenya. Iyi ndirimbo yazamuye Meddy cyane dore ko ariyo ndirimbo yarebwe cyane kuri youtube n’abanya-Kenya. “Dusuma” yakiriwe neza, ubu imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 18 kuri Youtube.

Kwagura muzika, Meddy yakomereje mu gihugu cy’u Burundi aho yakoranye n’umuhanzi ukunzwe, Sat-B, bakoze indirimbo yitwa “Beautiful” imaze igihe gito iri hanze.

2.The Ben

The Ben na Meddy nibo bari mu bayoboye muzika Nyarwanda. The Ben n’ubwo atagaragaje imbaraga nk’iza Meddy ariko nawe yagize umuhate wo kwagura muzika ye hanze y’u Rwanda, aho yakoranye indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare muri Congo, Cappuccinno LBG. Ni indirimbo yitwa “On ne Sait Jamais”. Iyi ndirimbo irimo The Ben yasamiwe hejuru n’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni kuri Youtube.

3.Dj Pius

Dj Pius, yakoze indirimbo irabica biracika yitwa “Ubushyuhe”. Dj Pius yaje gusubiramo iyi ndirimbo ayikorana n’abahanzi bafite izina muri Tanzania na Uganda. Muri Tanzania hari umuhanzi w’Umuraperikazi, Rose Ree na A Pass wo muri Uganda bagaragara muri iyi ndirimbo “Ubushyuhe”, ibyatumye iyi ndirimbo yamamara mu karere.

4. Alyn Sano

Umuhanzikazi Alyn Sano ukunzwe na benshi mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo yise “Kontorola” isamirwa hejuru n’abakunzi ba muzika nyarwanda. Yaje nawe kuyisubiramo ayikorana n’umuhanzikazi wo muri Kenya, Femo One. Ibi byerekana ko Alyn Sano hari ikiyongereyeho mu kumenyekana kwe muri Kenya.

5. Uncle Austin

Uncle Austin uri mu bahanzi bafite ijwi ryiza, muri uyu mwaka nawe aza mu bahanzi bakoranye n’abandi bo hanze y’u Rwanda bafite izina mu gihugu cyabo, akaba yarakoranye n’umuhanzi w’Umurundi, Yvan Muziki, bakorana indirimbo yitwa “Kadanse” yakunzwe mu Rwanda no mu Burundi.

6. Danny Vumbi

Umuhanzi w’umuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo, Danny Vumbi, muri uyu mwaka wa 2020 yakoranye imbaraga, aho yaje no kwagura muzika ye agakorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Malawi witwa ‘Lulu’, bakaba barakoranye indirimbo bise “Nyakamwe”

Manuka hasi wumve izo ndirimbo;

Src: inyarwanda.com

2 thoughts on “Ngaba abahanzi bagize ishyaka ryo kurenza imbibi muzika Nyarwanda”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *