Ndoli Jean Claude ni umwe mu bazamu bafite ubunararibonye muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yuko yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya Musanze Fc yerekeje muri Gorilla FC.
Ndoli yakiniye amakipe atandukanye arimo Police Fc, APR FC, Kiyovu SC na Musanze Fc yari amazemo imyaka ibiri ayikinira.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ndoli Jean Claude yasinyiye ikipe ya Gorilla FC amasezerano y’imyaka itatu akinira iyi ikipe.
Ndoli Jean Claude numwe mu bazamu bakuze kandi bafite ubunararibonye kuko yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda ndetse numwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu imikino myinshi.
Kuri ubu n’umukinnyi wa Gorilla Fc mu gihe cy’imyaka itatu, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.
