Aba bahanzi bamaze kwerekana ko umuziki wa Nigeria wateyimbere kandiko atari agafu k’imvugwa rimwe, ndetse ntabwo abanyamerika bakibakanga, ahubwo abakenera gukora ‘hit’ barabitabaza akenshi muri iki gihe bifashishije gusubiranamo nabo indirimbo.
Aba bahanzi n’abo basigaye bafatana nk’abavandimwe, ibintu mbere bitabagaho.
Urugero rwa hafi Selena Gomez wubatse amateka ku isi uheruka gutinyuka akavuga ko umuhanzi Rema wo muri Nigeria, wasanze uyu mugore ari ikirangirire ku isi mu muziki, yamuhinduriye ubuzima. Ni ibintu byatangaje benshi bagakomeza kwemera ko koko umuziki wa Afurika by’umwihariko umaze gutumbagira.
Uyu muhanzikazi wasubiranyemo na Rema indirimbo ye yitwa “Calm Down” ubu imaze kurebwa na miliyoni 566 kuri YouTube ndetse ikaba imwe mu zikomeje guca agahigo ku isi yose, mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yishimira kuba yarabaye umwe mu bagize umushinga w’iyi ndirimbo.
Yagize ati “Uyu musore yahinduye ubuzima bwanjye ubuziraherezo. Rema warakoze kuntoranya kuba umwe mu bagize indirimbo yawe nini cyane muri iki gihe ku isi yose. Ndagukunda ibihe byose.’”
Ntabwo rwari urugendo rworoshye ku muziki wa Afurika kuko mu myaka myinshi yashize wari waragiye umera nk’umwana wagwingiye.
Kuba umuziki wa Nigeria ukomeje kwigarurira isi, byatumye abahanzi bo muri iki gihugu nabo amafaranga binjiza batumiwe mu bitaramo akomeza kwiyongera bitewe n’ikigero cy’ubwamamare bwa buri wese.
Ikinyamakuru Vanguard kiri mu bikomeye muri Nigeria cyane ko kimaze imyaka 40 mu mwuga wo gutangaza amakurucyemeza neza ko umuziki wa nigeria wateyimbere, kigaragaza uko abahanzi bagenda bishyurwa mu bitaramo bitandukanye batumirwamo cyane hanze y’iwabo.
1. Burna Boy
Damini Ogulu uzwi cyane mu muziki nka Burna Boy ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe. Uyu musore w’imyaka 32 yatangiye kumenyakana cyane hanze ya Nigeria mu ndirimbo zirimo iyo yise “Gbona” yaciye ibintu mu 2019.
Uyu musore amaze kwigwizaho ibihembo bitandukanye bikomeye birimo ibya BET.
Mu minsi ishize yakoze amateka yo kuzuza Citi Field Stadium yo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu gitaramo uyu musore yakoze ku wa 9 Nyakanga 2023, cyabereye muri Citi Field Stadium isanzwe yakira abantu 41.000 aba Umunyafurika wa mbere uyujuje.
Ibi byose bituma aba umuhanzi wa mbere muri Nigeria wishyurwa akayabo. Burna Boy ageze ku giciro cya miliyoni y’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri gitaramo cyangwa se akaba yanarengaho.

2.Wizkid
Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini ari ibirangirire mu muziki. We afatwa nk’umwe mu bafunguye amarembo y’umuziki wa Nigeria ku ruhando mpuzamahanga.
Ni we watangiye akorana n’abahanzi bakomeye muri Amerika nka Chris Brown bakoranye iyitwa “African Bad Gyal”, Drake bahuriye mu ndirimbo bise “One Dance” ndetse na nyuma abandi bahanzi bo muri iki gihugu bagenda bamwitabaza.
Uyu muhanzi nawe ni umwe mu bishyuza akayabo mu bitaramo. Wizkid nibura umuntu ushaka kumutumira amwishyura hagati y’ibihumbi 800 by’amadorali na miliyoni yayo.

3. Davido
Umuhanzi David Adedeji Adeleke [Davido] nawe ni umwe mu birangirire muri Nigeria. Uyu musore nawe amaze igihe ahorana igikundiro cyane ko amaze imyaka irenga 10 mu muziki, ari nabyo bituma aza kuri uru rutonde rw’abishyurwa agatubutse mu bitaramo.
Uyu muhanzi yamenyekanye guhera mu 2013 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Skelewu”.
Nawe ni umwe mu bamaze guhatanira ibihembo bitandukanye bikomeye muri Amerika n’ahandi ku isi birimo ibya BET yatwaye mu 2014, MTV Africa Music Award n’ibindi.
Umuntu wifuza gutumira Davido mu gitaramo amwishyura ibihumbi magana atanu by’amadorali. Ni ukuvuga arenga miiliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

4.Olamide
Olamide Gbenga Adedeji ni umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka muri Nigeria. Uyu musore w’imyaka 34 we ntabwo akunze kuvugwa ku rwego nk’urwo abamunjirije kuri uru rutonde bavugwamo, gusa nawe arakomeye.
Ntabwo ari umuhanzi w’agafu k’imvugwa rimwe cyane ko amaze igihe kinini ari umwe mu bahanzi b’ibyamamare. Uretse ibi, niwe washinze YBNL Nation, inzu ifasha abahanzi yazamukiyemo benshi ubu bagezweho barimo Asake.
Nawe yishyurwa ibihimbi 500 by’amadorali kugira ngo aririmbe mu gitaramo.

5. Rema
Divine Ikubor uzwi nka Rema niwe ufite imyaka mike uri kuri uru rutonde rw’abahanzi bishyurwa akayabo.
Uyu muhanzi afite imyaka 23 y’amavuko kuko yavutse tariki 1 Gicurasi 2000, muri Leta ya Edo muri Nigeria. Yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo “Iron man”. Iyi ndirimbo ye yanagaragaye mu z’impeshyi Barack Obama yakundaga kumva (playlist).
Mu 2019 yasinye amasezerano na Jonzing World, Ikigo cya kabiri cya Mavin Records ya Don Jazzy yamamaye muri Afurika, cyanazamukiyemo abahanzi barimo Tiwa Savage.
Uyu musore kumutumira bisaba kuba ufite ibihumbi 200 by’amadorali yo kumwishyura.

6. Kizz Daniel
Kizz Daniel w’imyaka 29, ubusanzwe yiwa Anidugbe Oluwatobiloba Daniel. Yamamaye cyane kubera indirimbo “Woju” , yanayisubiranyemo na Davido na Tiwa Savage.
Uyu musore wazamukiye muri label ya G-Worldwide, yavuyemo mu 2017 agashinga iye yise FLYBOY I.N.C, agaciro ke katumbagiye mu minsi yashize ubwo yongeraga kugarukana indirimbo zikunzwe mu ruhando rw’umuziki yari amaze imyaka myinshi atagaragaramo cyane.
Indirimbo yise “Buga (Lo Lo Lo)” yahuriyemo na Tekno ni imwe mu zongeye kumugira umuhanzi w’igihangange ku isi yose ndetse na “Cough” aheruka gusubiranamo na Becky G. Uyu musore umuntu wifuza kumutumira nawe agomba kumwishyura ibihumbi Magana abiri by’amadorali.

Abandi bahanzi bavuzwe mu bagerageza kwishyurwa amafaranga menshi harimo Tiwa Savage wishyurwa ibihumbi 100 by’amadorali we na Asake ugezweho muri iki gihe ukunze kuririmba mu Amapiano cyane.
Mu gihe Tems na Ayra Starr bo kugeza ubu bishyurwa 50.000 $. Tems igiciro cye mu bitaramo bivugwa ko cyaguye kubera ko ubwamamare bwe bwagabanyutse cyane ko mu minsi yashize yari hagati ya 100.000 $ na 299.000 $.
Abandi bahanzi bo muri Nigeria batari kuri uru rutonde nabo abenshi bari hagati ya 50.000 $ na 150.000$.
Uretse amafaranga aba bahanzi bahabwa yo kuririmba bitewe n’amasezerano yiyongeraho ibindi bintu birimo itike y’indege, hoteli yo kuraramo, kwitabwaho kw’abacuranzi be n’itsinda rigari bazana kuririmbira n’ibindi bituma ku munsi w’igitaramo agera imbere y’abitabiriye ameze neza.
Abenshi kandi bishyurwa kimwe cya kabiri cy’amafaranga ari mu masezerano mbere y’uko igitaramo kiba