• Sun. Sep 24th, 2023

Mugisha Gilbert werekeje muri APR FC yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports

By

Jul 13, 2021
Let others know!

Mugisha Gilbert numwe mu bakinnyi bakuriye mu ikipe ya Rayon Sports, uyu musore wari uyimazemo imyaka 4, yafashe umwanya ashimira abakunzi ba Rayon Sports aboneraho no ku basezera, dore yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2.

Nyuma yuko ikipe ya APR FC ishyize hanze abakinnyi imaze gusinyisha barimo na Mugisha Gilbert wasinyiye iyi kipe kuyikinira imyaka ibiri, Mugisha Gilbert yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ubutumwa burebure yageneye abakunzi ba Rayon Sports.

Yagize ati “Ku bafana, abakunzi n’umuryango wa mugari wa Rayon Sports muri rusange, Mbanje kubasuhuza aho muri mu mpande z’isi yose. Mbandikiye ubu butumwa ngirango mbashimire kuri byose mwamfashije mu myaka 4 maze mu muryango mugari wa Rayon Sports.”

Mu butumwa bwe Mugisha Gilbert akomeza agaruka ku bihe yagiranye n’ikipe ya  Rayon Sports.

Ati ”Naje ndi muto, muranyakira, muranshyigikira,tugirana ibihe byiza harimo no kugera muri ¼ cya Caf Confederation Cup.”

“Sinarondora amazina yanyu yose ariko buri wese mushimira byimazeyo uruhare yagize ngo impano yanjye irusheho gutera imbere kugeza nsoje amasezerano, ndetse nkaba nta muntu n’umwe ngira icyo ngaya mu muryango wa Rayon Sports. Natanze ibyo narimfite, ntanga imbaraga zanjye zose ngo twegukane ibikombe, twandike amateka mashya, aho bitagenze neza n’ukumbabarira, ni biriya nari nshoboye.”

Yakomeje ashimira abakinnyi n’abatoza ndetse n’abayobozi bose babanye mu myaka ine yamaze muri Rayon Sports.

Ati “ Ndashimira abakinnyi twakinanye, abatoza bantoje bose ndetse n’abayobozi banyoboye muri iyi myaka ine.”

Gilbert Mugisha wamaze gusinyira APR FC, yasoje asezera abakunzi ba Rayon Sports bamubaye hafi mu myaka ine bari bamaranye.

Ati “Ubu nerekeje mu wundi muryango wa APR FC, kuko mwambereye ababyeyi beza, niyompamvu nanditse ubu butumwa ngo mbasezere kandi mbasaba gukomeza kunsengera ngo nzakomeze guhirwa mu mwuga wanjye nkuko mutahwemye kubingaragariza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *