Kuri uyu kane umuyobozi w’umudugudu wa Rubona Bwana Kalisa Sam nuwo bareganwa bahakaniye urukiko ko batakubise umunyamakuru Ntirenganya Charles , Basaba kuburana bari hanze.
Barabishingira ku kuba ntabatangabuhamya bahari babyemeza.
Umunyamakuru Ntirenganya Charles yagaragarije urukiko ibimenyetso birimo amajwi yumvikana bamukubita , amashusho y’inkoni zo mu gatuza , Raporo ya mu ganga yagaragaje ko yakubiswe , agaragaza impungenge z’uko barekure batoroka ubutabera kuko uwo bari kumwe yatorotse.
Umunyamakuru wa Flash Ntambara Garleon yari mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare akurikiranye urubanza rw’umunyamakuru Ntirenganya Charles aregamo umuyobozi w’umudugudu Bwana Kalisa Sam na mugenzi we Mutsinzi Steven kumukubita inkoni bakamukomeretsa.
Ahagana saa 10:35 inteko iburanisha yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha.
Perezida w’inteko iburanisha yatangiye asoma imyirondoro y’abagerwa .
Umukuru w’umudugudu Kalisa Sam n’undi Musore witwa Mutsinzi Steven batuye mu mudugudu wa Rubona , Akagali Rwisirabo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagare.
Abaregwa bakurikiranweho Icyaha cyo gukubita no kugukomeretsa ku bushake umunyamakuru wa Flash Ntirenganya Charles.

Umushinjacyaha avuga ko abanyamakuru babiri Ntirenganya Charles na Mukunzi Fideli bakigera kuri bariyeri yari ibangamiye abaturage bagiye kureba umukuru w’umudugudu wa Rubona kumubaza ku iby’iki kibazo.
Bakimugeraho bamweretse ibyangombwa arangije anabasaba kumwereka urupapuro rw’inzira.
Umukuru w’umudugudu yahamagaye Komanda amubwira ko hari abantu biyita abanyamakuru bari kumwe nawe, Komanda ategeka ko bamubajyanira , Bakigera mu nzira ntibumvika ku nzira banyuramo , Nuko Kalisa Sam akubita inkoni umunyamakuru Ntirenganya Charles , mugenzi we Mutsinzi Steven nawe aboneraho umukubita inkoni.
Komanda CIP Niyonsaba Ildephonse Yabeshye amafoto.
Umushinjacyaha avuga ko Komanda CIP Niyonsaba Ildephonse yahise agera aho Umunyamakuru Ntirenganya Charles yakubitiwe , amufotora uruhande atakubiswemo kugirango agaragaraza ko atakubiswe , ako kanya yahise amusaba kujya kwa muganga nuko we ahita ajyana n’umukuru w’umudugudu.
Kuvuguruzanya kw’abaganga ( Umwe mu ibazwa , undi Raporo)
Umushinjacyaha avuga ko mu ibazwa Muganga wo ku kigonderabuzima cya Karangazi Twizeyimana Jean Claude yahakanye ko uyu munyamakuru yakubiswe kandi yaramuhaye imiti , akanamutera inshinge.
Raporo ya Muganga (Doctor) w’Ibitaro bikuru bya Nyagatare yagaragaje ko Umunyamakuru Ntirenganya Charles yakubiswe inkoni kuko yari afite ibibyimba n’ububabare.
Amajwi (Audio) Umushinjacyaha avuga ko mu majwi yafashwe n’umunyamakuru Ntirenganya Charles yumvikanamo , (we )avuga ngo “najyaga numva ngo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakubita abaturage none Ndabibonye”
Arongera “ Murankubise”
Umukuru w’umudugudu Kalisa Sam ati “Yego ahubwo turakongera”
Umushinjacyaha avuga ko hari amafoto yafashwe n’ubugenzacyaha agaragaza ibikomere n’inguma byari mu gatuza ka Ntirenganya Charles
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe iminsi mirongo itatu kuko basibanganya ibimenyetso.
Umukuru w’umudugudu wa Rubona Sam Kalisa arahakana ibyo aregwa.
Umukuru w’umudugudu wa Rubona Bwana Kalisa Sma avuga ko atemera ibyo aregwa akabishingira ku batangabuhamya bagaragaje ko batabonye akubitwa barimo Komanda wa polisi wabihakanye.
Muganga wo ku kigonderabuzima cya Karangazi wabihakanye n’abandi baturage.
Bwana Mustinzi Steven ureganwa n’umukuru w’umudugudu nawe arabihakana.
Bwana Mutsinzi Steven avuga ko Ntirenganya Charles amubeshyera kuko ntacyemeza ko yamukubise.
Agasaba kurenganurwa , agakurikiranwa ari hanze.
Umwunganizi wabo.
Umwunganizi avuga ko nta kigaragaza ko aba banyamakuru ari ub’umwuga kuko nta makarita bari bafite ariko ngo umwe muri bo yari ayifite.
Arasaba ko urukiko rwababuranisha nk’abatari abanyamakuru kuko ari abakorerabushake.
Umwuganizi avuga ko Komanda ngo yabatumyeho kubera batari bafite ibyangombwa.
Amwunganizi avuga ko Bwana Kalisa Sam yari afite inkoni kubera ko yari avuye mu nka kuko ari umworozi.
Umwunganizi avuga ko Impamvu muganga yahaye Ntirenganya Charles imiti ariko we yivugiye ko ababara kandi ko yagombaga kumufasha nkuko nyir’ubwite abivuga.
Umwuganizi avuga ko amajwi (Audio) byafashwe yakuwe ahandi ko Atari ayari Kalisa Sam.
Arasaba ko abo yunganira bakurikiranwa badafunzwe kuko batabona uko batoroka ubutabera.
Mayor w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian yagaragajwe mu rukiko nk’uwabangamiye iperereza.
Umunyamakuru Ntirenganya Charles avuga ko Mayor w’akarere ka Nyagare Bwana Mushabe David Claudian yateye ubwoba abatangabuhamya ubwo we yahise agagaraza ko atakubiswe bituma abaturage bagira ubwoba bwo kumuvuguruza, bivuze ko abatangabuhamya barimo abaturage, Komanda na Muganga babajijwe batari kuvuguruza ibyo Mayor yari amaze gutangaza ko atakubiswe.
Impungenge ku rubuga rwa Whatsap Ruriho visi-Mayor rwagarusweho nk’uwacuriweho imigambi mibisha kuri iki kibazo.
Umunyamakuru Ntirenganya Charles avuga ko afite ibimenyetso azereka urukiko nirubikenera ko Hari urubuga rwa Whatsap rwitwa Rwisirabo Development ruriho Visi –Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare Madamu Murekatete Juliet, Komanda n’abandi barimo kwibaza kuri Uyu munyamakuru.
Bimwe mu byavuzwe mu rukiko n’umunyamakuru Ntirenganya Charles harimo “ Uwo munyamakuru ni uwahe ? atuye he? Muramuzi ?
Umunyamakuru Ntirenganya Charles mu rukiko yavuze ko kuri urwo rubuga harimo abantu bari batangiye gushishikariza abandi gukora igisa n’imyagaragambyo ariko visi-mayor akabasaba kubireka.
Umukuru w’umudugudu wa Rubona Bwana Kalisa Sam yamubajije impamvu azi ibyavugiwe kuri urwo rubuga kandi atarubaho ?
Ntirenganya Charles avuga ko afite ibimenyetso.
Perezida w’inteko iburanisha yavuze ko nibakera ibi bimenyetso azabitanga.
Umunyamakuru Ntirenganya Charles yasoje yishinganisha.
Perezida w’urukiko yavuze ko bagiye kubisuzuma.
Umunyamakuru Ntirenganya Charles yagaragaje ko baramutse bafunguwe bakaburana bari hanze byabaha umwanya wo kuzimangatanga ibimenyetso cyangwa se bagatoroka ubutabera , Dore hari nuwo bari bafatanije watorotse.
Umwanzuro ku ifungwa n’ufungwa ry’agateganyo uzatangazwa Talika ya 3 Kanama 2021 saa tanu z’amanywa.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks! https://www.binance.com/zh-TC/register?ref=P9L9FQKY
… [Trackback]
[…] Information to that Topic: itaramedia.com/mudugudu-wakubise-umunyamakuru-wa-frash-fm-yahakaniye-urukiko-ko-atigeze-akubita-charles-ntirenganya-na-mugenziwe/ […]
… [Trackback]
[…] Read More Info here on that Topic: itaramedia.com/mudugudu-wakubise-umunyamakuru-wa-frash-fm-yahakaniye-urukiko-ko-atigeze-akubita-charles-ntirenganya-na-mugenziwe/ […]