• Sun. Sep 24th, 2023

Mu mwaka wa 2020 bamwe mu bafite amazina akomeye m’ u Rwanda bashyizwe muri Gereza

By

Jan 2, 2021
Let others know!

Umwaka wa 2020 usize umunyemari ukomeye wari warihishe igipolisi cy’isi yose mu gihe kirenga imyaka 20 umwaka wa 2020 wasize afashwe.

Kabuga Félicien ubwo yari mu rukiko
Kabuga flecien wafashwe nyuma y’ imyakairenga 20 ashakishwa

Dr Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011-2014. Nyuma yaho yagizwe Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO)

Dr. Pierre Damien Habumuremyi
Dr Pierre Damien Habumuremyi

Paul rusesabagina Uregwa gushinga no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN, wigambye ibitero byahitanye abantu icyenda, bigasahura ndetse bikangiza imitungo y’abaturage mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019.

Paul Rusesabagina
Paul rusesabagina

Umwaka wa 2020 wafatiwemo benshi baba i Burayi bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwaka wa 2020 usize abandi Banyarwanda barenga batandatu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafatiwe mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.

Aba barimo Jean Paul Micomyiza uregwa gukorera ibyaha i Butare(Huye) akaba yaratawe muri yombi ari mu gihugu cya Suwede ku itariki 17 Ugushyingo 2020.

Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede
Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede

Joseph Mugenzi watawe muri yombi ari mu Buholandi mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka, ndetse n’umuhungu we René Mugenzi akaba yarakatiwe n’urukiko rwa Norwich(Norvege) igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atatu azira kurigisa amafaranga y’amapawundi agera ku bihumbi 220 ya Kiliziya yitwa Saint John the Baptist.

Joseph Mugenzi
Joseph Mugenzi

Abayobozi baregwa ruswa no kunyereza umutungo (bitwa ibifi binini) barafashwe, baraburana baranafungwa

Uretse Dr Pierre Damien Habumuremyi wahamijwe ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye (twigeze kuvugaho), hari n’abandi bayobozi bagejejwe mu nkiko barimo Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye,  uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN), Caleb Rwamuganza na bagenzi be baregwa guhombya Leta arenga miliyari ebyiri, bakaba bashinjwa kugura inzu ihenze kugira ngo asaguka bayagabane.

Caleb Rwamuganza na bagenzi be
Caleb Rwamuganza na bagenzi be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *