• Sun. Sep 24th, 2023

Mu gikari cy’ibitaramenyekanye: Byagenze bite kugira ngo u Rwanda rusezererwe mu Gikombe cya Afurika rwakiriye?

By

Sep 20, 2021
Let others know!

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore isezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa, kuri ubu hakomeje iperereza riri gukorwa na Ministeri ya Siporo kuri iki kibazo.

Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru,Cameroon yegukanye iri rushanwa , mu gihe ritakinwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.

Kuva uwo mugoroba, habaye inama zitandukanye zahuje inzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB), Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino (FIVB).

Ku wa Gatanu mu ijoro, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Volleyball (FIVB), ryagaragaje ko uburyo aba bakinnyi bane bakomoka muri Brésil batangiye gukiniramo u Rwanda bidakurikije amategeko yaryo, isaba ko bahagarikwa, Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball (FRVB) rigaharikwa ndetse n’u Rwanda rugaterwa mpaga mu mikino rwamaze gukina.

Minisiteri ya Siporo yo yagaragazaga ko kugira ngo irushanwa rikomeze ari uko abakinnyi bakomeza gukinira Ikipe y’Igihugu muri iri rushanwa ndetse na FRVB ntihagarikwe mu gihe CAVB yo yumvaga abakinnyi bahagarikwa, ariko u Rwanda rukemererwa gukina.

Umwanzuro wari wafashwe ku wa Gatandatu ni uko irushanwa rihagarara burundu kuko impande zombi zari zananiwe kumvikana ku mwanzuro ukwiye gukurikizwa.

Mu ijoro rishyira ku Cyumweru, ahagana saa Saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Ministeri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.

Uko hacuzwe umugambi wo kurega u Rwanda

Iyo ugerageje kwinjira muri iki kibazo, ubona amakuru menshi atandukanye kandi avuguruzanya, ariko byose biterwa n’uyaguha.

Ubwo u Rwanda rwari rugiye gukina na Sénégal ku wa Kane, hakamenyekana amakuru ko hari ikirego cyatanzwe, havuzwe ko byakozwe n’Abanya-Maroc abandi bakavuga Kenya.

Gusa, imvugo yahindutse nyuma y’amasaha abiri umukino uhagaritswe ubwo hajyaga hanze ibaruwa yanditswe n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Nigeria igaragaza ikibazo cy’abakinnyi bane b’u Rwanda.

Nubwo bimeze gutyo ariko, amakuru IGIHE yamenye ni uko kwandika ibaruwa kwa Nigeria bitari igitekerezo cyabo ahubwo byazanywe n’uwahoze ari umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball, Paul Bitok, Umunya-Kenya watozaga ikipe y’iwabo muri iri rushanwa.

Paul Bitok w’imyaka 50 yageze mu Rwanda mu 2009 aje gutoza APR Volleyball Club y’abagore nyuma aza no guhabwa Ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye. Yasubiye iwabo muri Gicurasi 2019 ubwo amasezerano ya nyuma yari arangiye. Birumvikana ko azi neza uko u Rwanda ruhagaze muri Volleyball.

Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko nyuma y’uko abonye ko u Rwanda rubonye itike ya ½ cy’Igikombe cya Afurika mu bagore rutsinze Maroc na Nigeria ndetse na Kenya atoza ikaba yari imaze gutsindwa na Cameroun mu itsinda B, yasanze bishoboka guhura na rwo muri ½ kandi bishobora kutamworohera nk’ikipe yaba iri mu rugo imbere y’abafana.

Ngo aho ni ho yahise yitabaza umutoza wa Maroc, Samir Dchar, amugaragariza ko hari abakinnyi bane u Rwanda rukoresha batujuje ibyangombwa kandi byoroshye kururega, rukaba rwahanwa.

Imbere ya Maroc, ngo Bitok ntiyabonye ibyo yifuzaga ahanini kubera umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse Umunya-Maroc uyobora CAVB, Hajij Bouchra, akaba yifuza ubufatanye n’u Rwanda mu mishinga itandukanye mu myaka iri imbere.

Ibyo bimaze kwanga ngo ni bwo Paul Bitok yegereye umutoza wa Nigeria, amwereka uburyo bagiye gusezererwa nyamara bafite amahirwe menshi yo kuguma mu irushanwa mu gihe u Rwanda rwaba rutewe mpaga.

Undi ngo yamwumvise bwangu, abaza umwe mu basifuzi bo muri Nigeria bari mu Gikombe cya Afurika hano i Kigali, Jefferson Sheba. Yamusubije ko bitaba ari byiza kwambika icyasha igihugu cyakiriye kandi n’ubundi batagiye gutwara igikombe.

Maroc imaze gutsinda Sénégal, Kenya yatsinze Tunisia ku wa Gatatu, byahise byerekana neza ko nta gushidikanya Nigeria ishobora gusigara mu gihe yaba idatsinze Maroc mu mukino wari kuba ku wa Gatanu mu gihe u Rwanda byasaga n’ibyarangiye ko ruzaba u rwa mbere mu Itsinda A rugahura na Kenya nubwo rwari gutsindwa na Sénégal ku wa Kane.

Aha, ngo ni ho Bitok yongeye kwegerera umutoza wa Nigeria amubwira ko agomba kwandika kuko we atari kubyikorera ku gihugu yabayemo imyaka 10 ndetse bakaba batari mu itsinda rimwe. Umunya-Nigeria ngo yahamagaye iwabo ababwira uko bimeze, bamubwira ko yakwandika, ariko abasubiza ko Jefferson Sheba yabyanze.

Federasiyo ya Nigeria ngo yamubwiye ko yakwandika bakamusinyira nta kibazo. Ni ko byagenze, ibaruwa ihita ishyikirizwa Visi Perezida wa Mbere w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Umunya-Kenya Waithaka Kioni, wafashe icyemezo cyo guhagarika umukino w’u Rwanda na Sénégal mu gihe byari bitaramenyeshwa Perezida wa CAVB wari wagiye mu Burundi uwo munsi.

U Rwanda rwararenganye cyangwa koko abakinnyi ntibujuje ibisabwa?

Iyo uganira na bamwe ku ruhande rw’u Rwanda, abenshi bakumvisha uburyo nta kosa ryakozwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) kuko ryari ryahawe ibaruwa ivuye muri Federasiyo ya Volleyball muri Brésil igaragaza ko nta kindi gihugu aba bakinnyi bakiniye.

Bakubwira kandi ko kubandikisha neza byakozwe ndetse n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB) ikaba yari yemeje ko nta kibazo abakinnyi bafite kuko bemerewe gukina irushanwa bizwi ko bahari.

Ubwo habaga inama yiga ku kibazo cy’abakinnyi b’u Rwanda, ngo Visi Perezida wa Mbere wa CAVB, Waithaka Kioni, yasabye imbabazi avuga ko yakoreshejwe ariko yirinda kuvuga byinshi ku byabaye.

Bivugwa kandi ko imyirondoro y’abakinnyi b’u Rwanda muri ‘système’ ya FIVB yahindukaga kenshi, ibyo bikagaragaza ko haba hari amanyanga atandukanye yakozwe muri iki kibazo kugira ngo u Rwanda rukurwe mu irushanwa.

Wumvise ibyo, wumva ko u Rwanda rwakuwe mu irushanwa rureganyijwe. Gusa, umwanzuro wafashwe na FIVB yavuze ko itakora ibinyuranyije n’amategeko yishyiriyeho ni ho ruzingiye.

Ingingo ya 2.4.2 y’amategeko ya FIVB igonga u Rwanda, aho ivuga ko abakinnyi bakinira igihugu bagomba kuba bafite ikipe, ishuri cyangwa ikigo bakiniye mu ishyirahamwe ry’igihugu.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bageze mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka ndetse nta kipe bigeze bakinira.

Ingingo ya 2.4.2 yo ivuga ku bijyanye n’ibisabwa kugira go umukinnyi akinire ikindi gihugu, “Niba mu gihe cyo kwandikisha umukinnyi, afite ubwenegihugu bw’ahandi, yemererwa gukina mu gihe abonye ubw’igihugu cyo muri federasiyo imwandikisha.”

Iya 5.1 ivuga ko “guhindura igihugu k’umukinnyi bikorwa inshuro imwe”, gusa umukinnyi yemerewe kongera guhindura asubira mu gihugu yabanje (bivuze ko adashobora gukinira ibihugu bitatu).

Gusa kuri 5.2.1 ho havuga ko “umukinnyi yemerewe guhindura igihugu akinira niba amaze imyaka ibiri aba muri icyo gihugu cya federasiyo imusaba.”

Ingingo zikurikiraho zivuga ko bigomba gukorwa mu gihe yahawe ubwenegihugu bushya, aho yabarizwaga bamwemereye guhindura ndetse n’ishyirahamwe rimwifuza rikabisaba. Iyo federasiyo umukinnyi yabarizwagamo mbere itabishaka, FIVB ni yo ibifataho umwanzuro.

Ingingo ya 5.4.1 ivuga ko mu buryo bwihariye, iyo umukinnyi nta kindi gihugu yakiniye ndetse akaba yarasanzwe afite ubwenegihugu bwa federasiyo imushaka, ingingo zose zo muri 5.2 zirubahirizwa uretse iyo kuba ahamaze imyaka ibiri, ariko hakagaragazwa igihe yaherewe ubwenegihugu. Icyo gihe umukinnyi yandikishwa yishyuriwe 1500 CHF (agera kuri miliyoni 1,3 Frw).

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, Umunya-Bresil Paulo De Tarso Milagres, yagaragaje ko nta ruhare afite mu makosa yaba yarabaye, ko icyo yasabwe cyari ukugaragaza abakinnyi bakwifashishwa.

Ati “Hashize igihe kitari gito bansabye kwerekana abakinnyi bo muri Brésil, cyangwa baturutse mu bindi bihugu, batigeze bakinira amakipe y’ibihugu byabo, kandi ni byo nakoze. Nahisemo Abany-Brésil, Abanya-Cuba n’abakinnyi bo mu bindi bihugu kugira ngo bahitemo.”

“Igikorwa cyo kwemeza no kwandikisha abakinnyi bikorwa binyuze muri Federasiyo y’u Rwanda, CBV na Federasiyo Mpuzamahanga ya Volleyball, kandi iki gikorwa ni inshingano zuzuye z’ibigo by’imikino. Ntacyo nari kubikoraho.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari n’abandi bakinnyi bari gushyirwa mu ikipe y’abagabo (Umunya-Brésil n’Umunya-Cuba) ariko bakaba batarabonye ibyangombwa.

Ku Cyumweru, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibizava mu iperereza ku birego byagaragajwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB) bizatangazwa mu gihe cya vuba ndetse IGIHE yamenye ko hashize iminsi itatu hatangiye kubazwa aho bireba bose.

U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagore rushinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Bresil kandi batujuje ibisabwa

2 thoughts on “Mu gikari cy’ibitaramenyekanye: Byagenze bite kugira ngo u Rwanda rusezererwe mu Gikombe cya Afurika rwakiriye?”
  1. … [Trackback]

    […] Read More to that Topic: itaramedia.com/mu-gikari-cyibitaramenyekanye-byagenze-bite-kugira-ngo-u-rwanda-rusezererwe-mu-gikombe-cya-afurika-rwakiriye/ […]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *