Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yatangiye uruzinduko rugamije kwiyegereza ibihugu bya Afurika mu gihe igihugu cye gihanganye n’u Burusiya mu ntambara, ndetse byitezwe ko azanagera i Kigali.

Ni uruzinduko Kuleba yatangiriye muri Maroc, rugamije kumvisha ibihugu bya Afurika kujya inyuma ya Perezida Volodomyr Zelensky, mu gihe iby’uyu mugabane byakomeje gufata iriya ntambara nk’aho itabireba.
Ni uruzinduko rubayeho mu gihe mu cyumweru gishize Zelensky yari mu bihugu by’Abarabu, nyuma yo kwitabira inama y’ibihugu birindwi bifite ubkungu bukomeye ku Isi, G7, iheruka kubera i Hiroshima mu Buyapani.
Kuri uyu wa Gatatu, Kuleba yari mu ruzinduko muri Ethiopia, ahura n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Comores uyoboye uyu muryango, Azali Assoumani.
Ni inama bagiranye mbere y’uko kuri uyu wa 25 Gicurasi bizihiza Africa Day.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yabwiye Azali Assumani na Musa Faki Mahamat kuri gahunda ya Ukraine yo gutsura umubano n’ibihugu bya Afurika, witezweho kubyara amahirwe menshi ku mpande zombi, ku bikorwa by’ubucuruzi n’abaturage.
Yagize ati “Ibiganiro bya Perezida Zelensky n’abayobozi ba Afurika ndetse n’urugendo rwanjye rwa mbere ku mugabane wa Afurika mu mwaka ushize, rwabaye intangiriro z’izahuka ry’umubano wa Ukraine na Afurika.”
Yavuze ko impande zombi zifite ibyo zaganira nko mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, aho icyo gihugu mbere y’intambara cyaturukagamo ibinyampeke byinshi bikenewe muri Afurika nk’ingano n’ibihwagari bivamo amavuta yo guteka.
Kuleba yanagarutse ku ngaruka mbi z’intambara barimo kurwana n’u Burusiya, zigera no kuri Afurika. Zirimo ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane, ikwirakwira ry’ibikorwa bya by’umutwe wa PMC “Wagner”, ihugabana ry’ubukungu n’ibindi.
Yakomeje ati “Ingaruka z’intambara y’u Burusiya zumvikana ku isi yose, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika. Ni ngombwa guhuza imbaraga ngo dushyire iherezo ku bikorwa bya gashozantambara by’u Burusiya hashingiwe ku mahame y’Umuryango w’Abibumbye ndetse na gahunda y’amahoro ya Ukraine.”
Dmytro Kuleba yavuze ko gahunda zose zijyanye no kugarura amahoro, zigomba kugendana n’umurongo wa Perezida Zelensky, ko u Burusiya bugomba kuvana ingabo zabwo ku butaka bwa Ukraine.